Amakuru

U Rwanda rwatangije ubukangurambaga bw’amezi 6 bwo kurwanya virusi itera SIDA

U Rwanda rwatangije ubukangurambaga bw’amezi atandatu bugamije gufasha abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kumenya no gukoresha serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda Virusi itera SIDA, hagamijwe kugabanya ubwandu bushya bukigaragara mu gihugu.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nshuro ya 36.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko ubwandu bushya bwa VIH bukigaragara mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 49 ku kigero cya 2.7%, ari nayo mpamvu iki cyiciro cyashyizwe ku isonga muri gahunda nshya igamije gukumira burundu ubwandu bushya n’ingaruka za Virusi itera SIDA.

 

Mu ijambo rye, Umuhire Jeanne, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, yasabye urubyiruko n’abaturage gushaka amakuru yizewe no gukoresha serivisi zibafasha kwirinda ubwandu bushya, mu gihe serivisi zose z’ubuvuzi zirimo izo kwipimisha, izo gukoresha agakingirizo ndetse no gufata imiti zigeze ku rwego rutuma nta mpamvu yo gukomeza kwandura.

Yagize ati: “Dufite inshingano zo kumenya amakuru y’ukuri no kwihitiramo neza. Serivisi z’ubuzima zirahari kandi zigerwaho na buri wese. Ni uruhare rwacu gufasha abandi, guca akato no gukomeza kubaka ubuzima bwiza bushingiye ku mahitamo meza.”

Dr Gallican Nshogoza Rwibasira, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Epatite n’izindi ndwara z’ibyorezo, yavuze ko ubu bukangurambaga ari igice cy’ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa n’igihugu hagamijwe guha abaturage amakuru n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo bibungabunga ubuzima bwabo.

Yavuze ko ubukangurambaga buzibanda ku gukoresha agakingirizo, gukangurira abagabo kwisiramuza no gushishikariza abafite virusi gufata imiti neza kugira ngo bagabanye ubwandu mu maraso.

Yakomeje ashimangira ko uburyo bushya bwo kugera ku baturage binyuze mu biganiro, amashuri, imiryango n’imbuga nkoranyambaga, buzagira uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu bushya n’akato kagihabwa abafite virusi.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay, yashimye intambwe idasanzwe u Rwanda rumaze gutera, yemeza ko rutanga isomo ku bindi bihugu ku bijyanye no gushyira abaturage ku isonga mu mishinga yo kurandura indwara.

Yagize ati: “Rwanda ni umwe mu bafatika ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya SIDA. Kuba abaturage barinjijwe mu bikorwa, bigaragaza ko serivisi z’ubuzima zidakorwa ku mpapuro gusa, ahubwo ziba mu buzima bwabo. Nta mwanya wo gusubira inyuma uhari, u Rwanda ruri mu nzira yo kurandura SIDA burundu.”

Yakomeje ashimangira ko imbaraga ziri mu baturage, urubyiruko n’imiryango ari zo zizafasha igihugu kurenga imbogamizi ziriho zirimo stigma, ingaruka z’ubukungu n’ihindagurika ry’inkunga mpuzamahanga.

U Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu guhangana na Virusi itera SIDA, rwarengeje intego za UNAIDS zizwi nka triple 95, rukaba ruri ku gipimo cya 96–98–98, aho 96.9% by’abanduye VIH bari ku miti igabanya ubukana (ART)—iki kikaba ari kimwe mu bipimo byo hejuru ku isi.

Hari n’ibindi byagezweho mu gukumira ko umwana avukana ubwandu bwa VIH aturuka ku mubyeyi; hejuru ya 99% by’abagore batwite banduye bafata imiti neza, bituma kuva mu 2015 kugeza ubu igipimo cyo kwanduza umwana kiri munsi ya 2%.

Ubwandu mu bagore bakora uburaya bwavuye kuri 51% mu 2010 bukagera kuri 35.2% mu 2023, naho mu bagabo baryamana n’abagabo bukava kuri 6.9% mu 2021 bugera kuri 5.8% mu 2024.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM