Nirere Madeleine , Umuvunyi Mukuru, agaragaza ko icyakoma mu nkokora kugera ku ntego z’icyerekezo 2050, u Rwanda rwihaye ari ruswa, kandi ko mu gihe yakomeza guhabwa intebe ntakabuza yamunga ubukungu.
Avuga ko intego y’Icyerekezo 2050, u Rwanda rwiyemeje kuba ku rwego rwo hejuru mu kurwanya ruswa, kugendana n’ibigezweho, kubaka ubukungu butajegajega, n’ubuzima bwiza ku baturage bose.
U Rwanda mu ngamba rwyemeje harimo kwimakaza ubunyangamugayo, ibikorwa byiza no gukoresha ikoranabuhanga n’ubufatanye mu guhashya ruswa.
Ubushakashatsi bwa 16 kuri ruswa mu Rwanda, (Rwanda Bribery Index), bwerekanye ko mu mwaka wa 2025, hatanzwe ruswa ya miliyoni zisaga 29 n’ibihumbi 532 by’amafaranga y’u Rwanda, aho impuzandengo y’amafaranga yatanzwe n’umuturage umwe ingana n’ibihumbi 262 148.
Bivugwa ko Abanyarwanda 9,5% mu basabwe ruswa cyangwa abayitanze ni bo batanze amakuru ku nzego zishinzwe kuyirwanya, mu gihe 90.5% binumiye.
Na none imibare igaragaza ko mu barenga 2 360 bakoreweho ubushakashatsi, muri bo 14,6% bagaragaza ko bahuye n’ibikorwa birimo gusabwa ruswa cyangwa kuyitanga mu mezi 12 ashize.
Nirere Madeleine avuga ko nubwo hari intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa yatumye rugera ku mwanya wa 43 ku Isi, ariko hakiri icyuho kuko hari abakiyitanga n’abayakira kandi ibyo bikaba ari icyorezo kibi cyashyira Igihugu mu kaga.
Ati: ”Ruswa ni icyorezo kigomba kurandurwa burundu. Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda ntikizagerwaho tudashyize hamwe ngo tuyirwanye.”
Yongeyeho ko nubwo hari ingamba zo kuyihashya ariko, anenga bamwe bagifite imyumvire yo kumva ko kubona serivisi bemerewe bagomba kuyishyurira, n’abandi bumva ko gukoresha ruswa ari inzira yoroshye yo kubona serivisi.
Yemeza ko ingamba zihari kandi burya ruswa itatanzwe ntabwo yaribwa.”
Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko 98% by’abakozi bashobora kubona akazi batatanze ruswa, mu gihe igipimo ku bayitanze muri uyu mwaka kiri kuri 1.14%, naho 4.20% bakaba baremeye kuyakira.
Ubushakashatsi bwa 2025, bw’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, (Transparency International Rwanda), kandi bwerekanye ko mu nzego zariwemo ruswa ntoya cyane, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, (RRA) kiri kuri 32%, Polisi y’Igihugu ku gipimo cya 9%, serivisi za banki 10%, serivisi z’ubuvuzi, 17%.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kimwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) biri kuri 2%, mu gihe mu bigo by’amashuri yisumbuye biri kuri 1%.
∼Kayitesi Carine
