Ibi ni ibitangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, avuga ko amasezerano yasinyiwe i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kwinjiza u Rwanda mu mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uzava ku cyambu cya Lobito muri Angola.
Amakuru dukesha Igihe.com, avuga ko ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ajyana n’ayo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi no gucyura impunzi.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko amasezerano y’ubukungu arimo ingingo y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ibikorwaremezo, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, ubuzima, kubungabunga pariki z’ibirunga n’urwego rw’ubukerarugendo.
Mi bikorwaremezo, byitezwe ko u Rwanda na RDC bizongera imbaraga mu bufatanye mu kubaka urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 206 z’amashanyarazi, rucanire abaturage barenga ibihumbi 300. Biteganyijwe ko ruzuzura mu 2030, rutware miliyoni 800$.
Mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda na RDC bizajya mu cyiciro kirenze kuyacukura, biyatunganye kuko ari bwo yagirira inyungu abaturage bo mu karere, kandi ko hazajyaho amategeko ahuriweho ajyanye n’umutekano w’ubucuruzi bwayo.
Ati “Dufite amabuye menshi mu karere ariko dukwiye gutera indi ntambwe yo kubishyira mu rwego rw’inganda, bikazazanira abaturage bo mu karere inyungu.”
Ikiyaga cya Kivu ibihugu byombi bigabanye ni umutungo ukomeye bihuriyeho. Amasezerano ya Washington ateganya ko bizifatanya gukura Gaz Méthane muri iki kiyaga, biyitunganyemo ingufu z’amashanyarazi.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko imihanda izubakwa, hubakwe ibindi bikorwaremezo by’ubwikorezi, kandi ko umuhanda wa gari ya moshi uzava kuri Lobito ushobora kugera no mu Rwanda hashingiwe kuri aya masezerano.
Amerika ni yo muterankunga mukuru w’umushinga wo kubaka uyu muhanda wa gari ya moshi uzanyura Angola, RDC, Zambia na Tanzania. Byitezwe ko niwuzura, abashoramari bazajya bawifashisha mu bwikorezi bw’ibirimo amabuye y’agaciro.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ariko kandi hari n’umuhanda wa gari ya moshi. Havuzwe umuhora wa Lobito ushobora guhuzwa n’umuhora wa ruguru uva Mombasa n’uwo hagati uva i Dar es Salaam, ukanyura mu Rwanda, mu Burundi, ugakomereza muri RDC.”
Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko ibihugu byombi bifite amahirwe menshi byabaza umusaruro, akabifasha kwirinda amakimbirane. Yizera ko habayeho ubufatanye buteganywa mu masezerano ya Washington, akarere kagira amahoro arambye.
Kayitesi Carine
