Amakuru

Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza yose yahagaritswe

Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yafashe umwanzuro wo guhagarika abagize Komite Nyobozi ku nshingano zabo, no kuba mu bagize Njyanama y’Akarere.

Abo ni Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, Munganyinka Hope, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, na Harelimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Ku rubuga rwa X rw’akarere ka Kayonza bavuze ko “Inama Idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yafashe umwanzuro wo guhagarika abagize Komite Nyobozi ku nshingano zo kuyobora Akarere no kuba mu bagize Njyanama y’Akarere.”

Njyanama yabahagaritse ivuga ko bariya bayobozi batujuje inshingano zabo uko bikwiye.

Mu karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Ndego abaturage bamaze igihe bataka inzira yatewe n’amapfa, ndetse bamwe bafashe icyemezo barasuhuka, gusa nta we uzi niba iyo yaba impamvu yatumye aba bayobozi birukanwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM