Umwanditsi Hakizimana Nicodem yanditse icyo gitabo mu Kinyarwanda agamije gukangurira abakristu n’abemera Imana gushyira ukwemera mu bikorwa aho kuguma mu magambo gusa.
Yibutsa ko ukwizera nyakuri kugomba kugaragarira mu bikorwa by’urukundo, imyitwarire ikwiriye no gukorera Imana mu buzima bwa buri munsi.
Hari ku cyumweru taliki 30/11/2025 Umwanditsi akaba n’Umwigisha wa Bibiliya, Dr. Nicodeme Hakizimana, amurika ku mugaragaro igitabo cye gishya avuga ko ashingira ku gitabo cya Yakobo, avuga ko “ukwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye.” Yerekana ko gukurikiza Ijambo ry’Imana ari cyo gisumba byose kuruta kukivuga gusa.
Uyu mwanditysi akomeza avuga ko Umukristu nyawe asabwa kwita ku bikorwa by’urukundo n’ubutabazi, ko inyungu yo kuvuga ko uri umukristu udafasha ufite ubushobozi ntacyo bimaze kandi ko kwizera nyakuri ni ukuvuga no gukora bihuye.
Umwe mu bitabiriye icyo gikorwqa cyo kumurika iki gitabo, Marceline yashimye ko iki gitabo kizahindura imyumvire no gushishikariza abantu kugira uruhare mu buzima bwabo no mu byo bemera.
Irihose Aimable nawe avuga ko byamutangaje cyane uburyo igitabo gishishikariza abantu gutanga amaturo, agaragaza ko mu bwami ntawajya imbere y’umwami nta cyo atwaye.
Iki gitabo, nk’uko Dr. Nicodeme abisobanura, cyavutse nyuma y’imyaka myinshi aganira n’abantu batandukanye no kwiga ku buryo ukwemera kwa gikristo kukomeza kurangwa n’amagambo menshi ariko ibikorwa bikaguma inyuma. Yatangaje ko kwandika iki gitabo byaturutse mu bubabare yumirwaga no kubona abantu bavuga Ijambo ry’Imana ariko ntibagaragaze imbuto zaryo mu mibereho yabo ya buri munsi.
Mu buhamya bwe, Dr. Nicodeme yavuze ko yatangiye kwandika iki gitabo nyuma yo gucumuzwa n’inkuru nyinshi z’abakristu bavuga ko bakunda Imana ariko ntibigaragaze mu bikorwa. Yasobanuye ko mu biganiro yagiraga n’abantu benshi mu Itorero no hanze yaryo, yibazaga impamvu amahugurwa n’inyigisho bihabwa abantu badahinduka ku myitwarire yabo.Ati:
“Nabonaga abantu benshi bavuga neza Ijambo ry’Imana ariko ntibabaho uko rigisha. Aho ni ho naboneye ko hari icyuho hagati y’amagambo n’ibikorwa, bintera kwandika iki gitabo kugira ngo mpite abantu kuri icyo cyuho.”
“Nabonaga abantu benshi bavuga neza Ijambo ry’Imana ariko ntibabaho uko rigisha. Aho ni ho naboneye ko hari icyuho hagati y’amagambo n’ibikorwa, bintera kwandika iki gitabo kugira ngo mpite abantu kuri icyo cyuho.”
Dr. Nicodeme yahereye ku rugero rw’igitabo cya Yakobo mu Byanditswe Byera, avuga ko nubwo umuntu ashobora kumenya amagambo y’Imana, kwizera nyakuri kugaragarira mu bikorwa. Yashimangiye ko umukristu adakwiye kuba umuntu uvuga gusa, ahubwo akwiriye kurangwa n’urukundo, gufasha abandi no kugaragaza ubuzima bw’imbuto zituruka ku Mwuka Wera.
Abakristu n’abandi bitabiriye kumurika iki gitabo bagaragaje ko ari umusanzu ukomeye mu kwigisha abantu kwimakaza ubuzima bwuzuye ibikorwa.Marceline, umwe mu bitabiriye, yagize ati:“Iki gitabo kizafasha benshi guhindura imyumvire. Gutekereza ko kuba umukristu ari amagambo gusa ni ukwibeshya. Kiributsa buri wese gushyira mu bikorwa ibyo avuga.
Yakomeje yerekana ko gushyigikira Dr.Nicodeme ko ari by’agaciro gakomeye kuko igitabo kizavura benshi gisane imitima ya burumwe uzagisomo.
Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, wari mu batanga ibyifashisho muri uyu muhango, yashimye Dr. Nicodeme ku bw’igitabo cye, avuga ko gishobora kuba igisubizo ku bakristu bahura n’inyigisho zidahwitse.
Iki gitabo kigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi ( 10,000Frw).
Kayitesi Carine




