Amakuru

Abaforomo n’ababyaza b’inararibonye basaba abakiri bato kunoza serivisi baha abarwayi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza, mu Mujyi wa Kigali harabera inama mpuzamahanga ihuje abaforomo n’ababyaza baturutse hirya no hino ku Isi. Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo no kwiga ku buryo bwo kunoza imikorere y’umwuga no gutanga serivisi nziza ku babagana.

Abaforomo n’ababyaza bamaze igihe kinini mu mwuga bagaragarije bagenzi babo bakiri bato ko gukunda umwuga ari ishingiro ryo gutanga serivisi nziza kandi inoze.

Umwe mu babyaza twaganiriye umaze imyaka myinshi muri uyu mwuga Murekezi Josephine  yavuze ko uwawutangiye awukunze agira amahirwe menshi yo kuwugiramo umusaruro.

Yagize ati: “Inama nagira abakiri bato ni uko bajya muri uyu mwuga bawukunze, kuko natwe impamvu tumazemo igihe kinini ari uko twawutangiye tuwukunze.”

Yakomeje asobanura ko nubwo uyu mwuga uruhije, bisaba kwihangana no gufata neza abarwayi. Ati: “Uyu mwuga uravuna kuko duhora twita ku barwayi, tubabwira neza kandi tukabaha serivisi nziza. Ibyo byose ntibyagerwaho tutagize uruhare rukomeye mu gufata neza abo tugenera serivisi.”

Ku rundi ruhande, abaforomo n’ababyaza bakiri bato bavuga ko kwigira ku b’inararibonye bibafasha kongera ubumenyi no kunoza akazi bakora buri munsi.

Izabayo Diane Umwe muri bo yagize ati: “Iyo tugeze mu kazi tugakora neza, twigira ku bo dusanze bamaze igihe mu mwuga kandi tugakurikiza inama baduha, bituma turushaho gutanga serivisi nziza.”

Gitembagara André Umuyonizi, Mukuru w’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, yashimangiye ko urufunguzo rwo gukora neza ari ugukunda umwuga. Yagize ati: “Kugira ngo unoze akazi, icya mbere ugomba gukunda icyo ukora. Iyo ugiye kwamuganga uba ugiye gutanga ubuzima, bityo ugomba gukora ibishoboka byose ugaha abarwayi ikizere.”

Yakomeje asaba abaforomo n’ababyaza gukomeza gutanga ubufasha bwabo bwose ku babagana, batitaye ku mbogamizi bashobora guhura na zo mu kazi.

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama mpuzamahanga ibaye, aho yitabiriwe n’abaforomo n’ababyaza bagera kuri 450 baturutse mu bihugu bitandukanye by’ Afurika n’ahandi ku Isi.

Biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka.

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM