Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 12 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kigali harabera inama nyunguranabitekerezo ihuje abahinzi b’avoka n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igamije kurebera hamwe icyateza imbere ubuhinzi bw’avoka no kongera uruhare rwayo mu bukungu bw’igihugu.
Yagaragaje ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu gutubura no gukwirakwiza imbuto nziza binyuze mu bufatanye n’abikorera n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kongera umusaruro n’umwihariko w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga. Yibukije ko mu Rwanda hari amoko menshi y’avoka, ariko agaragara cyane ashobora kwera ahenshi ari Hass, Fuerte na Ettinger, bitewe n’uko ashobora kwihanganira ubutumburuke buri hagati ya metero 2000 na 2500.
Mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza no kurwanya imirire mibi, Leta yashyizeho gahunda yo gutera ibiti bitanu by’avoka kuri buri muryango, mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ubuhinzi bw’ibihingwa by’indobanure bigamije kongerera agaciro umusaruro woherezwa mu mahanga.
Eric Iyaremye, ukorera umushinga SAIP (Sustainable Agricultural Intensification and Food Security Project), yavuze ko uwo mushinga watangiye mu 2018 ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no guteza imbere kwihaza mu biribwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, gufata neza ubutaka no kuzamura imirire myiza mu miryango.
Yasobanuye ko SAIP yibanda ku kongerera agaciro ibihingwa byatoranyijwe birimo imbuto, imboga, ibirayi, ibishyimbo n’ibigori, ikanashyira imbere kubaka ubushobozi bw’abahinzi, guteza imbere kuhira imyaka no gushakira umusaruro amasoko.
Ku ruhande rw’abikorera, Pacifique Nshimiyimana, Chairman wa Avocado Society, yavuze ko iri huriro rikorana bya hafi na RAB na NAEB mu gufasha abahinzi bato guhinga avoka z’indobanure, cyane cyane ubwoko bwa Hass na Fuerte, binyuze mu gutanga ingemwe nziza, amahugurwa n’ubujyanama ku micungire myiza y’imirima.
Yongeyeho ko hashyizweho inganda ntoya n’ibigo byiswe “Avocado Impact Centers” bifasha kugabanya igihombo hongerwa agaciro ku musaruro, cyane cyane ku avoka zitoherezwa mu mahanga, zigakorwamo amavuta y’avoka. Ibi bifasha abahinzi kubona inyungu aho guhomba.
Avocado Society kandi ikorana n’imiryango mpuzamahanga nka ITC na EAC MARKUP mu guhugura abacuruzi ku bijyanye n’imicungire y’umusaruro nyuma yo gusarurwa, hagamijwe kuzuza ibisabwa n’amasoko mpuzamahanga, by’umwihariko ay’i Burayi.
Muri rusange, iri huriro ryagaragaje ko intego ari uguhindura ubuhinzi bw’avoka mu Rwanda bukava ku rwego rwo kwihaza bugashyirwa ku rwego rw’ubucuruzi butanga inyungu, bityo bukagira uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abahinzi bato no kongera
ibyoherezwa mu mahanga.
Kayitesi Carine



