Afurika

Mu Rwanda hatangijwe umushinga w’ikoranabuhanga mu guhangana n’indwara n’ibyonnyi byangiza imyaka

Kuri yu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro umushinga w’ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’indwara n’ibyonnyi byangiza imyaka, ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kugabanya igihombo ku bahinzi no guteza imbere umutekano w’ibiribwa.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Madamu Uwituje Solange, ku kigo cya RAB/ISAR Rubona, aho yavuze ko ibibazo by’indwara n’ibyonnyi byari bimaze igihe bigira ingaruka zikomeye ku buhinzi bw’u Rwanda, ndetse bizeye ko uyu mushinga ugiye kuzakemura iki kibazo.

Yagize ati: Nkongwa isanzwe yabonekaga mu bigori, mu rutoki habaga harimo za kirabiranya no mu myumbati harimo indwara zajyaga zifata imyaka. Harimo kureba uko hakoteshwa ikoranabuhanga mu gushaka ubwoko bwakihanganira ihindagurika ry’ikirere . Uyu mushinga ukaba aricyo uje gukemura. Umushinga ugamije kubona umusaruro mwiza Kandi mwishi kuko ikoreshwa ry’imiti rizagananuka.

Madamu Uwituje yongeyeho ko ikigo cya Rubona cyari gisanzwe gikora ubushakashatsi ku myumbati, ibigori n’ibitoki, none kikaba kigiye kongererwa ubushobozi hongerwemo n’ubushakashatsi ku rutoki, hifashishijwe ikoranabuhanga rya genetic engineering na gene editing.

Yavuze kandi ko abashakashatsi bazahabwa amahirwe yo kujya kwiga amasomo y’igihe gito mu mahanga, by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibinyabijumba (International Potato Center – CIP), Dr. Simon Heck, yavuze ko uyu mushinga uzafasha ikoranabuhanga ry’ubuhinzi kwinjizwa mu nzego zose z’igihugu.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga rigomba kwinjizwa mu nzego zose, uhereye kuri politiki, abashakashatsi, amashuri n’ibigo by’amahugurwa. Mu birayi n’urutoki, dufite ibisubizo by’ikoranabuhanga byamaze gutunganywa, kandi ubu bigiye gushyirwa mu bikorwa no kugerwaho n’abahinzi.”

Dr. Heck yasobanuye ko iryo koranabuhanga rifasha kongera umusaruro ku buso buto, ku mazi make no ku murimo muke, bityo igihugu nk’u Rwanda kikabona ibiribwa byinshi, bifite intungamubiri kandi bihendutse.

Yagize ati: “U Rwanda ruri mu bihugu byateye intambwe ishimishije ku rwego rw’isi mu kwakira ikoranabuhanga, kandi uyu mushinga mushya uzatuma iryo koranabuhanga rishyirwa mu bikorwa mu buhinzi no mu rwego rwo kugeza ku bahinzi imbuto z’indobanure.”

Dr. Hugo Campos we yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba icyitegererezo kuri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ku nyungu z’abaturage.

Yagize ati: “U Rwanda rugiye kuba intangarugero kuri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ku nyungu z’abahinzi n’abaturage. Uyu mushinga si uw’ubushakashatsi gusa, ni uw’ibikorwa no kugeza ibisubizo ku bahinzi, atari ku bashakashatsi bonyine.”

Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa mu iterambere, Lawrence Kent yavuze ko bashyigikiye uyu mushinga kubera ko ugamije guteza imbere imibereho y’abahinzi bato.

Yagize ati: “Dukora twemera ko buri muntu wese, aho yaba ari hose ku isi, akwiye amahirwe yo kubaho ubuzima bufite umusaruro kandi bwiza. Muri Afurika, kongera umusaruro w’ubuhinzi ni ingenzi cyane kuko abahinzi bato ari bo soko nyamukuru y’ibiribwa n’amafaranga ku miryango myinshi.”

Yakomeje avuga ko ishoramari rishya rizashyirwa muri uyu mushinga mu gihe cy’imyaka itanu rishobora kugera hafi kuri miliyoni 14 z’Amadolari ya Amerika, rigamije kubaka ubushobozi bw’abashakashatsi no gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’indashyikirwa mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi.

Yagize ati: “Iri shoramari rishya rizafasha kubaka ikigo cy’indashyikirwa i Rubona no kongera ubushobozi bw’abashakashatsi kugira ngo bakoreshe ikoranabuhanga mu buryo butekanye kandi bufite umusaruro.”

Eric Magembe, uyoboye ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga ry’ibihingwa muri USAID Feed the Future Global Biotech Potato Partnership, yavuze ko uyu mushinga ugamije kubaka ikigo cy’indashyikirwa mu ikoranabuhanga ry’imyaka i Rubona.

Yagize ati: “Uyu mushinga ugamije kubaka ikigo cy’indashyikirwa mu ikoranabuhanga ry’ibihingwa i Rubona, hagamijwe kubaka ubushobozi bwa RAB n’abashakashatsi b’Abanyarwanda mu guteza imbere imbuto z’ikoranabuhanga no kuzinyuza mu nzira zo kwemezwa.”

Yasobanuye ko muri uwo mushinga hazibandwa ku birayi birwanya indwara ya late blight, imyumbati irwanya indwara ya brown streak, ndetse n’urutoki n’ibitoki birwanya indwara ya banana bacterial wilt.

Uyu mushinga witezweho guhindura isura y’ubuhinzi bw’u Rwanda, ugafasha abahinzi guhangana n’indwara n’ibyonnyi byangiza imyaka, kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi burambye bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM