Ibidukikije

Uturere duturiye Pariki y’Akagera twahawe arenga miliyari 1 Frw avuye mu bukerarugendo

Uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, two mu Ntara y’Iburasirazuba, twahawe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, binyuze muri gahunda ya Leta yo gusaranganya abaturage umusaruro uva mu bukerarugendo.

Aya mafaranga aturuka ku musaruro Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije mu mwaka wa 2024, aho yinjije asaga miliyari 6,7 Frw. Uyu musaruro ugenerwa igice kigera kuri 10%, gishorwa mu mishinga y’iterambere ry’abaturage batuye mu nkengero z’iyi Pariki.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Pariki igaragaza ko ibikorwa by’ubukungu bifitanye isano na Pariki byinjirije abaturage amafaranga atandukanye. Koperative z’uburobyi zinjije arenga miliyoni 172 Frw, Koperative y’Abavumvu yinjije hafi miliyoni 6 Frw, mu gihe abubatsi n’abandi bakora imirimo ya nyakabyizi binjije hafi miliyoni 2 Frw. Hari kandi ibikorwa by’ubucuruzi n’ubuhahirane byinjirije abaturage asaga miliyoni 7 Frw.

Gahunda yo gusaranganya umusaruro w’ubukerarugendo igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu mishinga irimo kubaka imihanda, ibigo nderabuzima, amashuri, gukwirakwiza amazi meza n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze.

Kuva iyi gahunda yatangira, Pariki y’Igihugu y’Akagera imaze gutanga akabakaba miliyari 7 Frw, yashyigikiye imishinga irenga 250 y’abaturage bo mu Turere tuyegereye.

Ubuyobozi bwa Pariki bugaragaza ko mu 2024 yakiriye ba mukerarugendo 56.219, bavuye kuri 54.141 bayisuye mu mwaka wa 2023, bigaragaza izamuka ry’ubukerarugendo.

Pariki y’Igihugu y’Akagera yashinzwe mu 1934, ikaba icumbikiye inyamaswa zirenga ibihumbi 11, zirimo izizwi cyane ku rwego rw’Isi nka Big Five: intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo, hamwe n’izindi nyamaswa n’inyoni zitandukanye.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM