Amakuru

Ibyo wamenya ku Kibaya cya Kilala muri Pariki y’Akagera

Ikibaya cya Kilala ni kimwe mu bice binini kandi bikurura inyamaswa nyinshi kurusha ahandi muri Pariki y’Akagera. Giherereye mu Majyaruguru bwa Pariki, kikaba kizwiho gutuma abakerarugendo babona inyamaswa nyinshi icyarimwe zirimo impala, imbogo n’intare, cyane cyane mu gitondo kare.

Umuyobozi ushinzwe umubano n’abafatanyabikorwa muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, avuga ko ubwinshi bw’inyamaswa muri Kilala buhindagurika bitewe n’igihe cy’umunsi n’ibihe by’ikirere, aho mu gihe cy’izuba ari bwo haboneka inyamaswa nyinshi hafi y’ibishanga.

Guhera mu 2010, Pariki y’Akagera icungwa na African Parks ku bufatanye na RDB, ibyo bikaba byaratumye igira umutekano usesuye ndetse ikongera kwakira inyamaswa nini zirimo inzovu, intare n’inkura.

Mu 2024, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 4,7$, mu gihe intego ari uko mu 2029 izaba isurwa n’abantu barenga ibihumbi 65 ku mwaka. Abakerarugendo basabwa gukurikiza amabwiriza no kudahungabanya ibidukikije bya

Kilala.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM