Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko gusazura no gusubiranya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali ari igikorwa gisaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane abaturage babituriye, kugira ngo bizashobore gutanga umusaruro witezwe mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’ababituye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, mu muganda udasanzwe wabereye mu gishanga cya Rugenge–Rwintare, aho we n’abandi bayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage bifatanyije mu gutera ibiti no gukora isuku muri iki gishanga kiri gusazurwa.
Dr. Arakwiye yasobanuye ko uyu muganda wateguwe hagamijwe gukomeza kwegera abaturage no gusangira nabo urugendo rwo gusazura ibishanga, anasaba ko bagira uruhare rufatika mu kubifata neza no kubirinda imyanda.
Yagize ati: “Twakoze uyu muganda udasanzwe kugira ngo dukomezanye urugendo n’abaturage baturiye ibi bishanga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa turi kumwe muri uyu mushinga wo kubisazura. Twaje kureba aho imirimo igeze no kuyitera inkunga, by’umwihariko mu gutera ibiti no gukora isuku. Ibi ni igikorwa kinini gisaba imbaraga za buri wese.”
Yakomeje agaragaza ko imirimo yo gutunganya ibi bishanga iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2026, aho imirimo y’ibikorwaremezo byo kuyobora amazi no kubaka ibiyaga bigenzura amazi imaze gutera intambwe ishimishije, nubwo hakiri akazi kenshi.
Ati: “Nubwo umushinga uzarangira, akazi k’ibishanga n’ibiti bizakomeza kwiyubaka uko imyaka ishira. Ibyo tubona uyu munsi biraduha icyizere cy’ishusho nziza y’ibyo dutegereje.”
Minisitiri w’Ibidukikije yasabye abaturage cyane cyane abaturiye ibi bishanga kubifata nk’umutungo wabo, birinda kubijugunyamo imyanda, no kubisigasira kuko ari umushinga uzabazanira inyungu zirimo umwuka mwiza, ahantu heza ho gutura n’amahirwe y’akazi.
Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, Dusabimana Fulgence, yibukije abaturage ko ibishanga bifite uruhare runini mu gukumira ibiza nko kwiyongera kw’amazi aturuka ku misozi, abasaba kubireka bigakora akazi kabyo karemano.
Ati: “Ibi bishanga ni ingenzi ku buzima bwacu. Nta muntu ukwiye kubyangiza. Tugomba kubisigasira kuko ari byo bizatuma Kigali igira isura nziza n’inyubako twifuza mu gihe kiri imbere.”
Yashimye kandi Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo ku ruhare bagira muri gahunda yo gutera ibiti, aho Umujyi wa Kigali wiyemeje gutera byibura miliyoni eshatu z’ibiti bitarenze umwaka wa 2029, ashimangira ko gutera ibiti bigomba kujyana no kubisigasira.
Abaturage bitabiriye uyu muganda bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda ya Leta.
Umurerwa Josiane, utuye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yavuze ko gutunganya iki gishanga ari intambwe ikomeye igamije kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abaturage.
Ati: “Umuganda ni mwiza kandi turawitabira mu rwego rwo kubaka igihugu cyacu. Gutera ibiti bitanga umwuka mwiza, kandi kuba iki gishanga kigiye kuba ahantu heza ni ikintu dushima cyane.”
Murego Richard, undi muturage, we yagaragaje ko nubwo atari umunsi usanzwe w’umuganda, kuyitabira byari ngombwa kuko ari iterambere ry’igihugu n’ahazagirira akamaro abazabakomokaho.
Kuri ubu, mu Mujyi wa Kigali hari ibishanga bitanu birimo imirimo yo gusazurwa no gusubiranywa, ari byo Rwampara, Gikondo, Kibumba, Nyabugogo na Rugenge–Rwintare, hagamijwe kubisubiza ku mwimerere wabyo no kongera kubasha kwakira urusobe rw’ibinyabuzima.










