Abiga Ururimi rw’Ikidage mu Rwanda bari basanzwe bahura n’imbogamizi zo kubona aho bakorera ibizamini byemewe ku rwego mpuzamahanga, ariko ubu byatangiye gukemurwa nyuma y’uko ikigo Der Sprachen Hub | German Language Academy cyemerewe gutanga ibizamini bya ECL (European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages) mu gihugu.
Iki kigo kibaye icya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyahawe ubu burenganzira, bikaba biteganyijwe ko bizafasha cyane abashaka amahirwe yo kwiga, gukora cyangwa gutura mu Budage, batarinze gusohoka mu Rwanda.
Mwizerwa Mulisa, Umuyobozi wa Der Sprachen Hub, yavuze ko icyemezo cyatanzwe ku itariki ya 2 Ukuboza 2025, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo byari bimaze igihe bigaragara mu myigishirize n’igerageza ry’Ururimi rw’Ikidage.
Ati: “Abanyeshuri barangizaga amasomo bagategereza igihe kirekire batarabona ikizamini, abandi bagahura n’ibiciro bihanitse cyangwa serivisi zidanoze. ECL ije nk’igisubizo gifatika kuri ibyo bibazo.”
Yagaragaje ko Der Sprachen Hub itanga amasomo y’Ikidage kuva ku rwego rwa A1 kugeza kuri C1, ikoresheje uburyo butandukanye burimo kwiga imbona nkubone, online, e-learning ndetse na hybrid, bigafasha abanyeshuri guhitamo uburyo buboroheye bitewe n’igihe n’aho bari.
Ku bijyanye n’uko iki kigo cyahawe icyizere, Mwizerwa Mulisa yasobanuye ko byatewe ahanini n’isura nziza u Rwanda rufite mu miyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa, ibintu byubaka icyizere mu mitegurire y’ibizamini mpuzamahanga.
Ibizamini bya ECL bitegurirwa mu Budage, ariko bigakurikiranwa ku rwego mpuzamahanga na Kaminuza ya Pécs yo muri Hongrie, mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bwabyo.
Ikizamini cya mbere giteganyijwe ku itariki ya 6 na 7 Gashyantare 2026, aho kwiyandikisha byatangiye ku itariki ya 8 Ukuboza 2025 bikazarangira ku itariki ya 6 Mutarama 2026. Abaziyandikisha kare bazahabwa amasomo y’ubuntu abafasha kumenya uko ikizamini gikorwa.
Mwizerwa Mulisa yavuze ko ikizamini cya ECL cyihariye ku kuba cyoroshye gusobanukirwa, kigiciro cyorohereye kandi gihujwe n’intego z’abiga Ikidage bashaka amahirwe mu kazi, amahugurwa no kwiga.
Ati: “Iki ni ikizamini cyemewe mu Budage mu nzego zitandukanye zirimo gutura, gusanga umuryango, amahugurwa n’ubukorerabushake. Ni amahirwe mashya ku Banyarwanda.”
Biteganyijwe ko ibizamini bya ECL bizajya bikorwa inshuro esheshatu mu mwaka, bigatuma abiga Ikidage batagitegereza igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Der Sprachen Hub imaze gufungura amashami i Kigali, Huye na Musanze, ikaba inateganya kwagura ibikorwa byayo i Rubavu, mu rwego rwo kwegera abakenera serivisi zayo, aho kugeza ubu ifite abanyeshuri barenga 200 biga Ururimi rw’Ikidage.
Kayitesi Carine



