Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa, batangiye icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bwo gukumira ikwirakwira rya Virusi itera SIDA mu Nkambi y’Abimpunzi ya Mahama no mu baturage bayituriye, hagamijwe kongera ubumenyi ku rubyiruko, abagore, abafite ubumuga n’abandi bari mu byiciro byugarijwe kurusha abandi.
Ubu bukangurambaga bwibanze ku gutanga amakuru yizewe kuri Virusi itera SIDA, gushishikariza kwipimisha ku bushake, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no koroshya kubona serivisi z’ubuzima zirimo n’udukingirizo.
Mbogo Alex, umwe mu bayobozi mu Nkambi ya Mahama, yavuze ko urugendo rwo kurwanya Virusi itera SIDA muri iyi nkambi rwatangiye kera kandi rwatangiye gutanga umusaruro.
Ati: “Navuye mu Burundi mu 2015, kuva icyo gihe twagize urugendo rurerure rwo kurwanya Virusi itera SIDA. Save the Children yatangiye kudukangurira kwirinda iyi Virusi kuva mu 2017 kugeza mu 2022, by’umwihariko mu rubyiruko, abakuru n’abana. Twaragerageje, kandi uyu munsi turabona ingaruka nziza mu rubyiruko. Turashimira RRP+ kuba yongeye kudushyigikira, ikadufasha gukomereza aho twari tugeze, by’umwihariko hashyirwa amakiyosike y’udukingirizo mu midugudu, bigafasha abakeneye kubigeraho byoroshye.”
Na we Ntahondereye Beatrice, umwe mu baturage batuye mu Nkambi ya Mahama, yashimangiye akamaro k’aya mahugurwa avuga ko yamufashije gusobanukirwa neza uburyo Virusi itera SIDA yandura n’uko yakwirindwa.
Ati: “Batwigishije byinshi ku kwirinda Virusi itera SIDA, kandi hano iwacu turitabira kwipimisha. Njyewe nipimishije inshuro eshatu kuva nagera hano, bambwira ko ndi muzima. Twigishwa ko nkoresheje urwembe rwakoreshejwe n’undi, na byo bishobora gutera ubwandu. Ibyo ndabyubahiriza kandi nkabyigisha n’abana. Ni indwara nk’izindi, ariko ifite ubukana bwayo.”
Dr Deo Mutambuka, umwe mu baganga bari muri ubu bukangurambaga, yasobanuye ko igikorwa kimaze iminsi itatu cyibanda ku kwigisha no kwibutsa ko Virusi itera SIDA ikiriho, kandi ko nta muti n’urukingo rwayo.
Ati: “Intego yacu ni ugutanga amakuru ya nyayo no kwerekana uko ubwandu bushya buhagaze, cyane ko twabonye ko mu Nkambi ya Mahama harimo urubyiruko rwinshi, kandi ari rwo rwibasirwa cyane n’ubwandu bushya. Tugamije gufasha urubyiruko kumenya uko rwitwara mu gihe habaye ibyago byo kwandura, no gushishikariza ababyeyi kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Yakomeje avuga ko mu ngamba zashyizweho harimo gushyiraho abajyanama b’urungano, bazajya bigisha urugo ku rundi, bagafasha abaturage kumva uko Virusi itera SIDA ihagaze, kurwanya akato n’ihezwa, no korohereza ababikeneye kugera kuri serivisi z’ubuzima ku gihe.
Ubu bukangurambaga bukorwa ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe Ibiza n’Inkambi, Minisiteri y’Ubuzima, UNHCR n’abandi bafatanyabikorwa, bukaba buteganyijweho kugabanya ubwandu bushya, kongera kwipimisha no kurinda by’umwihariko urubyiruko n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA.





