Abanyeshuri n’ubuyobozi bwa Orion School batangaje ko batangiye neza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2025-2026, bagaragaza icyizere cyinshi cyo kuzatsinda neza amasomo n’ibizamini bya Leta biteganyijwe uyu mwaka 2026.
Abanyeshuri biga muri iki kigo bavuga ko bahabwa uburezi bufite ireme, babifashijwemo n’abarimu babitaho .
Bamwe muri bo bagaragaje ko biyemeje kwiga bashyizeho umwete, bazinduka kare, basubira mu masomo bize mu myaka ishize, hagamijwe kongera ubumenyi no kwitegura neza ibizamini bya Leta.
Umwe mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu usoza amashuri abanza Uwumugisha Ethan aravuga Ati: “Kugira ngo nzatsinde ibizamini bya Leta, ndazinduka kare nkiga cyane, ngasubira mu masomo yo mu mwaka wa kane n’uwagatanu aho numvise nkabaza abarimu bityo bikanfasha kwitegura neza ikizamini cya Leta akaba ari nabyo bizamfasha kugera ku ntsinzi.”
Kuruhande rw’ubuyobozi, Dr Shadrack Murindabigwi, (Principal Advisor wa Orion School, ati” igihembwe cya kabiri cyatangiye neza, abanyeshuri bitabiriye ku kigero gishimishije ndetse n’abarimu barahari”.
Intego yacu muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 ni ukuba mu bigo bya mbere ku rwego rw’igihugu mugutsindisha abana benshi bose bakabona ibigo byiza ,”
Madame , MUHAYEMARIYA Yvette Hyacinth Umuyobozi wa barimu (Head Teachers), yavuze ko abanyeshuri bose bitabiriye amasomo nta n’umwe wasibye, kandi ko ibikoresho byose byari bikenewe byabonetse ku gihe.
Yagize ati: “Amasomo yatangiye neza, abarimu bari mu byumba by’amashuri kandi dufite ingamba zihariye zo gutsindisha abana, cyane cyane abo mu mwaka wa gatandatu bitegura ibizamini bya Leta.”
Gaju Lyna Ketty umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu wa mashuri abanza yagaragaje ibyishimo nyuma yo kubona amanota meza mu bizamini byabanje, aho yabonye amanota 95%, avuga ko afite intego yo kuyazamura akagera ku rwego rwo hejuru, akaziga mu bigo byiza kandi akazaba umuyobozi w’igihugu mu gihe kizaza.
Ubuyobozi bwa ORION School bwashimiye Leta y’u Rwanda n’inzego zishinzwe uburezi ku bufasha n’ubufatanye bikomeje kubaha, bubizeza ko buzakomeza gushyira imbaraga mu myigishirize hagamijwe gutsinda no kuba indashyikirwa.
ORION School ni ishuri riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi
Kayitesi Carine








