Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda zakoze imyigaragambyo yo mu mahoro mu Mujyi wa Kigali, zisaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga guhagurukira ibivugwa ko ari ihohoterwa rikomeye rikorerwa inyoko muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ririmo ivangura, imvugo z’urwango n’ubwicanyi bukomeje kwibasira bamwe mu baturage.
Izi mpunzi zanyuze ku za Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda zirimo iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Budage, Canada, Qatar n’u Bushinwa, ndetse no ku biro by’imiryango y’Umuryango w’Abibumbye, zishyikiriza abayihagarariye inyandiko zisaba ko amahanga adakomeza kurebera, ahubwo agafata ingamba zihamye zo kurinda abasivili no guhosha ihohoterwa.
Zivuga ko zimwe muri zo zimaze imyaka irenga 30 mu buhungiro mu Rwanda, kubera ko umutekano muke n’urwango bikomeje kubabuza gusubira mu gihugu cyabo, ari na yo mpamvu zisaba ibisubizo birambye aho gukomeza kubaho mu buzima bwo mu nkambi.
Edison Munyakarambi, uhagarariye impunzi z’Abanye-Congo zituye mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko ubuhamya bwabo bugaragaza ko ikibazo kirenze politiki, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima bw’abantu.
Ati: “Ibyo turimo si ibya politiki gusa, ni ibikomeje gukorerwa inyoko muntu. Turahamagarira amahanga guhagurukira ivangura n’ihohoterwa bikomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane.”
Yakomeje asaba ko bafashwa kubona amahirwe yo gutahuka mu mutekano no mu cyubahiro.
Ati: “Turifuza gutaha mu gihugu cyacu, tukabaho nk’abandi baturage, mu mutekano no mu cyubahiro. Amahanga akwiye kudufasha kugira ngo ibyo bikorwe.”
Ku ruhande rw’impunzi zituye mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, Albert Bisore Ngemanyi yavuze ko imvugo z’urwango zikomeje kuba intandaro y’ibikorwa byibasira inyoko muntu, asaba ko hafatwa ingamba zo kuzikumira.
Ati: “Imvugo z’urwango ni yo ntandaro y’ibikorwa byibasira inyoko muntu. Iyo ziretswe zigakwirakwira, bigera aho bihitana ubuzima bw’abantu. Amahanga ntakwiye kubyihorera.”
Yongeyeho ko amahanga akwiye gukoresha imbaraga afite mu guhosha ihohoterwa rikorwa n’ababigizemo uruhare.
Ati: “Tuzi aho imvugo z’urwango yagejeje ibihugu byinshi, harimo n’u Rwanda. Ntidushaka ko amateka mabi asubira, ni yo mpamvu dusaba ko abafite uruhare muri ibi bikorwa babibazwa.”
Iyi myigaragambyo ikurikiye indi yari yarabereye mu nkambi zitandukanye zirimo Mahama na Kigeme ku ntangiriro za Mutarama 2026, aho impunzi z’Abanye-Congo zasabye ko amahanga afata ingamba ku magambo n’ibikorwa byibasira bamwe mu baturage ba RDC, by’umwihariko amagambo yavuzwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano za RDC yamaganwe n’abatari bake.
Impunzi z’Abanye-Congo zivuga ko zizakomeza gukoresha inzira z’amahoro mu gusaba ko amahanga ahagurukira ibikomeje gukorerwa inyoko muntu mu gihugu cyabo, kugeza igihe amahoro arambye n’umutekano usesuye bizabonekera abaturage bose.
Carine Kayitesi


