Amakuru

Abanyamakuru bahuguwe ku mutekano w’urwego rw’imari mu Rwanda

Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bari guhugurwa  iminsi itatu yateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangiye ku wa Mbere tariki ya 12  Mutarama 2026, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gutangaza inkuru zijyanye n’umutekano w’urwego rw’imari no kugenzura ibigo by’imari.

Guverineri wa BNR, Madamu Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko umutekano w’urwego rw’imari ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ashimangira ko nta gihugu gishobora kugera ku iterambere rirambye kidafite urwego rw’imari rukomeye rushobora kurinda ubwizigame bw’abaturage.

Yagaragaje ko urwego rw’imari rugizwe n’amabanki, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’imari iciriritse n’ibindi, byose bigira uruhare rukomeye mu gucunga no kurinda amafaranga y’abaturage, no kubaha serivisi zirimo inguzanyo n’ubwishingizi.

BNR kandi yatangaje ko iri gutegura urubuga rw’ikoranabuhanga ruzafasha abanyamakuru kubona byihuse amakuru yizewe ku bijyanye na politiki y’ifaranga, umutekano w’imari, igenzura ry’amabanki n’uburenganzira bw’abakiriya b’ibigo by’imari.

Aya mahugurwa agaragaza ubushake bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwo gukorana n’itangazamakuru mu kugeza ku baturage amakuru y’imari asobanutse kandi yizewe, abafasha gufata ibyemezo bifatika mu micungire y’amafaranga yabo.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM