Mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, Leta yashyizeho amahugurwa ajyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) agenewe abakozi bose ba Leta, hatitawe ku nshingano bafite cyangwa ku rwego rw’ubumenyi bari basanganywe mu by’ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa agamije gufasha abakozi kongera ubumenyi ku bijyanye na AI, uko ikora n’uburyo yakoreshwa mu mirimo ya buri munsi, bigamije kongera umusaruro no kunoza serivisi zitangwa ku baturage. Yateguwe ku buryo bworoheye buri wese kandi asaba amasaha make mu cyumweru, ku buryo atabangamira imirimo isanzwe.
Abitabira aya masomo bahitamo icyiciro kibakwiriye: abatangizi biga amasomo ane bagahabwa ibyemezo bine, mu gihe abasanzwe bafite ubumenyi bwa AI biga isomo rimwe bagahabwa icyemezo kimwe. Ibyemezo bizahabwa abasoje amahugurwa bizashyirwa muri sisitemu ya IPPIS.
Leta irashishikariza abakozi bose ba Leta gusoza aya mahugurwa mu gihe cyagenwe, kuko azabafasha kuzamura ubushobozi bwabo no gutanga serivisi nziza kandi zihuse ku baturage.
Kayitesi Carine
