Ubwishingizi bwa Tekana Urishingiwe Muhinzi–Mworozi bukomeje gufasha abahinzi n’aborozi mu Rwanda kwagura ibikorwa byabo binyuze mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari. Uretse kurinda igihombo giterwa n’ibiza, indwara n’impanuka, Tekana ituma ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifatwa nk’ishoramari ririnzwe.
Iyo umuhinzi cyangwa umworozi yishingiye ibihingwa bye cyangwa amatungo ye muri Tekana, amabanki abifata nk’ingwate yizewe, bigatuma kubona inguzanyo byoroha. Ibi bigabanya ibyago by’igihombo ku mpande zombi, bityo bikazamura icyizere cy’ibigo by’imari ku bahinzi n’aborozi.
MINAGRI ivuga ko Tekana ari gahunda y’ingenzi irinda abahinzi n’aborozi igihombo, ikabafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari, kandi ikagira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi burambye binyuze mu nkunga ya Leta igabanya ikiguzi cy’ubwishingizi.
Byongeye, Leta y’u Rwanda ikangurira abahinzi kwinjira muri Tekana ibashyigikira ku gipimo cya 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, mu gihe umuhinzi cyangwa umworozi yishyura 60% gusa. Iyi nkunga ituma n’abahinzi bato babasha kwishingira, bityo bagakora ubuhinzi n’ubworozi bitekanye kandi birambye.
Abifuza kwinjira muri Tekana basabwa kwegera Agronome cyangwa Veterineri w’Umurenge wabo, cyangwa bagahamagara MINAGRI ku murongo utishyurwa 4127.
Kayitesi Carine
