Muri iki gitondo, mu Mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi, hatangijwe ku mugaragaro Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, ruri ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’ubutore twimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yifatanyije n’Intore zo mu Murenge wa Rutare mu gutangiza uru rugerero, aho hatanzwe ubutumwa bwibanze ku ruhare rukomeye rw’urubyiruko mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi by’umwihariko n’Igihugu muri rusange.
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku nshingano z’urubyiruko mu kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe, indangagaciro n’urukundo rw’Igihugu. Umuyobozi w’Akarere yibukije Intore ko uru rugerero ari umwanya wo kwiyungura ubumenyi n’indangagaciro zibategura kugira uruhare rufatika mu iterambere rirambye.
Yagize ati: “Muje gufasha kugira ngo Gicumbi ikomeze kuba ku isonga mu nkingi zose z’iterambere, ariko cyane cyane mu gukunda Igihugu no kugishyira imbere. Urubyiruko ni imbaraga z’uyu munsi n’ejo hazaza, bityo rugomba guhora rufata iya mbere mu kurinda no guteza imbere ibyagezweho.”
Kayitesi Carine



