Amakuru

Nyagatare: Hatangijwe urugerero rwinkomezabigwi icyiciro cya 13.

Uyu munsi, mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyagatare kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hatangijwe ku mugaragaro urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n’urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025.

Ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyo gutangiza uru rugerero cyabereye mu Murenge wa Kiyombe, Akagari ka Kabungo, aho cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Julienne, ari kumwe n’intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Gasana Pascal, bafatanyije n’izindi nzego n’abaturage.

Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Gasana Pascal, yatangaje ko muri uru rugerero urubyiruko ruzahabwa ibiganiro bikubiye mu nsangamatsiko eshatu, bigamije kurutoza indangagaciro z’ubumwe, gukunda igihugu no kurutegura kuba imbaraga z’iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati: “Muri uru rugerero muzahabwa ibiganiro byibanda ku mateka y’u Rwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, ku cyerekezo cy’Igihugu no guhanga udushya, ku Rwanda twifuza n’uruhare rw’urubyiruko. Ibi bizabategurira kuba urubyiruko rwifuzwa n’abayobozi beza ba none n’abejo hazaza. Mwibuke ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu, bityo murasabwa gukoresha ubumenyi n’ubuhanga mwakuye mu ishuri mukemura ibibazo biboneka aho mutuye, nk’uko insanganyamatsiko igira iti: ‘Duhamye umuco w’ubutore twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.’”

Atangiza ku mugaragaro uru rugerero, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Julienne, yavuze ko mu bikorwa biteganyijwe harimo kubaka uturima y’igikoni, gukurungira amazu, gutunganya imihanda, kubaka amashyiga ya rondereza, gukora ubukangurambaga bw’isuku, gusura amarerero ndetse no gufasha ubuyobozi bw’ibanze mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye.

Yagize ati: “Dukeneye ko intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 zigira uruhare rufatika mu bikorwa bitandukanye birimo gukangurira abaturage isuku n’isukura, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Ejo Heza, no gutanga amakuru ku gihe cyane cyane ajyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko izi ntore zizanagira uruhare mu gufasha Leta mu kwandikisha urubyiruko rwacikirije amashuri, rukazafashwa kubona impamyabumenyi binyuze muri gahunda ya RISE.

Yasoje asaba intore gukomeza kwimakaza ubumwe n’indangagaciro nzima, ati: “Mukwiye kuba mufite indangagaciro kurusha abandi, kuko udashobora gutoza abandi indangagaciro wowe utazifite. Gusigasira ubumwe bwacu ni ho dukura indangagaciro n’imbaraga zo gukorera igihugu.”

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM