AMAHANGA

Congo-Kinshasa: Leta yifuza ko Afurika y’Epfo yayifasha kubaka ingabo 

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yifuza ko Afurika y’Epfo yabufasha kubaka igisirikare cyabwo (FARDC) binyuze mu kugiha imyitozo n’ibikoresho, hashingiwe ku masezerano asa n’ayasinyiwe i Pretoria mu 2004.

Bivugwa ko iki cyifuzo cyatanzwe nyuma y’aho Afurika y’Epfo ikuye muri RDC ingabo zayo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo bwo kurwanya ihuriro AFC/M23, ikanateguza ko ingabo zayo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zigiye gutaha.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Congo kimwe n’Igihe.com cyo mu Rwanda, avuga ko ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byasobanuye ko icyemezo cyo gukura ingabo muri MONUSCO kigamije guhuza ubushobozi bwazo kugira ngo bukoreshwe mu bindi bikorwa.

Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye uruzinduko i Pretoria tariki ya 21 Gashyantare 2026, aganira na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, ku kongerera imbaraga ubufatanye mu rwego rw’igisirikare.

Minisiteri y’Ingabo muri RDC yagize iti “Mu kiganiro cyabereye mu muhezo, abayobozi bombi baganiriye ku nzego zitandukanye z’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare n’urwihariye hagati y’ibihugu bibiri. Ingingo yo gusubiramo amasezerano y’igisirikare yasinywe na RDC na Afurika y’Epfo mu 2004 yari kurri gahunda.”

Impande zombi zumvikanye gushyiraho itsinda ry’impuguke zizaganira ku bufatanye bushoboka, hashingiwe ku byari bikubiye ku masezerano yo mu 2004, hanyuma zifate umwanzuro ushobora kuzashingirwaho hasinywa andi masezerano.

Amasezerano ya Pretoria yasinywe muri Kamena 2004, nyuma y’igihe gito RDC ivuye mu ntambara z’urudaca. Cyari igihe cyo kubaka amahoro, umutekano n’ubukungu kuri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere, cyane cyane amabuye y’agaciro.

Nk’uko tubikesha Igihe.com, Mosioua Lekota wari Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo yabwiye Jean-Pierre Ondekane wari Minisitiri w’Ingabo wa RDC, ko ingabo zabo zizajya ziha Abanye-Congo imyitozo, zibahe ibikoresho bya gisirikare, zinabahe ubufasha tekiniki.

Itandukaniro riri hagati yo mu 2004 n’ubu ni uko ubu nta biganiro by’amahoro birahuza Abanye-Congo ngo bakemure amakimbirane yatumye bafata intwaro, biyemeje kwihuriza mu gisirikare kimwe cy’igihugu cyangwa se kugishyigikira.

Muri iki gihe Leta ya RDC iri gushaka abafatanyabikorwa benshi mu rwego rw’igisirikare, bayifasha kubaka igisirikare cyayo kizwiho kugira intege nke.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM