Mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kurushaho gusigasira Ikinyarwanda, birinda imvange y’indimi igenda igaragara mu mvugire no mu nyandiko za buri munsi.
Ibi yabitangaje ku wa 24 Gashyantare 2026 mu birori byabereye mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali, aho hibanzwe ku gushishikariza Abanyarwanda gukoresha no kunoza ururimi kavukire.
Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko hari bamwe mu rubyiruko bafata kuvanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga nk’ikimenyetso cy’ubusirimu cyangwa iterambere, nyamara ashimangira ko gusirimuka bitavuze gutesha agaciro umuco n’ururimi kavukire.
Yagize ati: “Urubyiruko rukwiye kumenya indimi nyinshi kuko ari inyungu mu iterambere, ariko rukazivuga neza kandi ntiruzivange. Kunoza Ikinyarwanda ni inshingano ya buri Munyarwanda.”
Yashimiye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram na X mu gukosora no kwigisha Ikinyarwanda, avuga ko uruhare rwabo rufasha mu gukangurira benshi gukoresha ururimi neza.
Ku ruhande rw’Inteko y’Umuco, Intebe yayo, Robert Masozera, yatangaje ko ubushakashatsi bakozwe bwerekanye ko kuvanga indimi no kugoreka Ikinyarwanda bikomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko, ahanini bitewe n’imyumvire y’uko indimi z’amahanga zifite agaciro kurusha ururimi kavukire.
Yagaragaje ko gukomeza ubukangurambaga, amarushanwa n’ibiganiro bigamije kunoza imvugire n’imyandikire ari imwe mu nzira zo guhindura iyo myumvire.
Ibirori byasojwe hahembwa abitwaye neza mu marushanwa y’amashusho magufi akosora amakosa akunze gukorwa mu Kinyarwanda, mu rwego rwo guteza imbere imikoreshereze inoze y’ururimi.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku gushimangira ko Ikinyarwanda atari ururimi rwo mu rugo gusa, ahubwo ari inkingi y’umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda, rukwiye kubungabungwa no gutezwa imbere mu nzego zose z’ubuzima.
Kayitesi Carine


