Ku wa 15 Werurwe 2026, mu Kagari ka Kabuye habereye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, yahuje abayobozi bawo n’abavuga rikumvikana muri ako kagari. Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirebana no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Manifesto y’Umuryango.
Ikiganiro nyamukuru cyatanzwe na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kabuye, Mazimpaka Emmanuel, wagarutse ku ruhare rw’abanyamuryango mu gushyigikira gahunda z’iterambere no gukomeza gushyira mu bikorwa ibyiyemezo n’intego z’Umuryango.
Muri iyi nama kandi habaye ibikorwa byo gufasha abatishoboye hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abanyeshuri umunani biga mu mashuri yisumbuye ya Nine Years Basic Education (9YBE) bishyuriwe amafaranga y’ishuri y’umwaka wose banahabwa ibikoresho by’ishuri bibafasha gukomeza amasomo yabo neza.
Nshimiyimana Joseph, wiga ku kigo cy’amashuri GS Jabana (Groupe Scolaire Jabana), ahimira inkunga yahawe agira ati: ” Ndashimira Umuryango FPR-Inkotanyi yandihiriye minerivali umwaka wose. Nigaga bigoye, nandikaga mu ma kaye nkabivanga kubera nta bikoresho bihagije nari mfite.”
Abantu 25 bakoreraga ubucuruzi mu muhanda nabo bafashijwe gukodesherezwa inzu z’ubucuruzi mu gihe cy’amezi abiri, mu rwego rwo kubafasha kubona aho batangirira ubucuruzi mu buryo bwemewe kandi bubafasha kwiteza imbere.
Mukarenzaho Rosalie, utuye mu Mudugudu w’Amakawa, wakoraga ubucuruzi bwo kuzunguza yishimira ko abukuwemo. Agira ati:” Ubucuruzi twakoraga twahuraga n’imbogamizi zo kwicwa n’izuba, imbuto zikangirika, imvura yagwa tukabura uko tubigenza. Kuba rero Umuryango wa FPR wadutekerejeho turishimye cyane. Kuba wadukodeshereje inzu yo gukoreramo ni ibyishimo byinshi.”
Byongeye kandi, imiryango itandatu itishoboye yahawe inkunga y’ibiribwa ibafasha mu mibereho ya buri munsi. Muri rusange, inkunga yahawe abatishoboye muri iki gikorwa ifite agaciro k’amafaranga agera ku 900,000 Frw.
Ndayisabye Laurent, utuye mu Mudugugu w’Amasangano, ku Kagari ka kabuye, ni umwe mu bahawe imfashanyo y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku avuga ko yishimira ko ubuyobozi bwamutekerejeho. Agira ati: “Kuba Ubuyobozi bwa FPR bwarantekerejeho nk’umuntu utishoboye, biranshimishije cyane. Twishimira ko batugira inama.”
Iki gikorwa cyanasize hakiriwe indahiro y’abanyamuryango bashya icumi binjiye mu Muryango FPR Inkotanyi, biyemeza gukomeza gushyigikira gahunda zawo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umushyitsi mukuru muri ibi bikorwa yari Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Jabana, Theodore Dukuzimana, washimiye abanyamuryango ku ruhare bagaragaza mu bikorwa by’iterambere no gufasha abatishoboye.
Iyi gahunda yasojwe n’ubusabane bw’abanyamuryango bishimira ibyagezweho, baniyemeza gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka ubumwe n’iterambere rirambye.
Nk’uko bitangazwa na Mazimpaka, iki gikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Mikiyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu (2,300,000 Frw) kugirango gishoboke.
Carine Kayitesi








