Kuwa 19 Mata 2026 mu Murenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi,, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gahunda yabimburiwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hatanzwe ubuhamya n’ikiganiro cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, avuga ko kunamira abazize jenoside ari ukubaha agaciro bambuwe n’ubutegetsi bubi no gusigasira amateka kugirango amahano yabaye ntazongere kubaho ukundi mu Rwanda.
Nsengiyumva Pierre Celestin yashimiye cyane abaje kubafata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye. Avuga ko nk’Umurenge bazakomeza guharanira imibereho myiza y’abacitse ku icumu barimo abapfakazi, imfubyi ndetse n’incike n’abandi basigiwe ubumuga butandukanye.
Usabimana Tito, uhagarariye umuryango Ibuka mu Murenge wa Kayenzi, yishimira ko Umurenge wabaye hafi abarokotse jenoside babagenera ibikorwa by’iterambere kugirango bagire imibeho myiza.
Agira ati “ Umurenge waduhaye inka, wita ku banyantegeke nk’abakecuru n’abandi kugirango batabona ko ari bo bonyine.”
Usabimana na bagenzi be, bavuga icyo basaba Leta ari uko amazu twubakiwe nyuma ya jenoside amaze gusaza ko badufasha kuyavugurura”
Usabimana akomeza ashishikariza urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda kugirango jenocide itazongera kubaho ukundi.
Abarokotse jenoside, mu buhamya bwabo bashimira Inkotanyi ( Ingabo za FPR) zabarokoye zikabavana mu maboko y’abicanyi.
Umurerwa Francine, umwe mu barokotse jenoside, mu buhamya bwe avuga ko ashimira mbere na mbere Imana yatumye arokoka Agira “ Mbere na mbere ndashimira Imana , iyo ataba yo nari kuba nanjye ndi umwe muri aba twibuka.
Ibyo bikaba ari ukugirango yenda nzabashe gutanga ubuhamya bw’inzira y’umusaraba twanyuzemo. Ikibabaje ni uko twe tuvuga ibintu tugenekereza mu gihe hari abandi babizi, babibonye, babikoze bicecekera.
Ni baze batubwire urupfu rw’abacu. Tuvuze ukuri ibi biraturuhura iyo ushyinguye uwawe mu cyubahiro akwiye wumva nibura utuje.
Umuhango wo kwibuka watangiriye ahitwa Monima aricyo kimenyetso cya mateka nyuma umuhango ukomereza ahari imva ishyinguwemo bamwe mu bantu bo mu Kagali ka Kirwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kayitesi Carine



