Ku nshuro ya 32 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994, kuwa 19 Mata 2026, mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi abawutuye n’inshuti zabo bifatanije n’Abanyarwanda bose mu gikorwa cyo kwibuka.
Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w’Ungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Agira ati” Ndashimira ubufatanyabikorwa b’inzego zose mu bukangurambaga bwo gusigasira amateka ntazasibagirane., hibukwa abiciwe mu bice bitandukanye by’Umurenge. Mboneyeho kwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nimukomere.”
Akomeza agira ati “ Muri aka Kagari ka Remera, ni hamwe mu hiciwe benshi bajugunywa mubirombe bya Cyatenga hacukurwagamo ababuye y’agaciro. Tuboneyeho umwanya wo gushimira ubufatanye bw’ abanya Rukoma ku bukanguranbaga kugirango amateka kuby’akorewe mu Cyatenga asigasirwe kandi ntazibagirane.”
Na none ati”Turibuka kandi abazize jenoside biciwe mu bice bitandukanye hano mu Murenge wa Rukoma harimo abiciwe ku yahoze ari Komini Taba bakajugunywa mu byobo byari mu kiryamo cy’inzovu. Nyuma ya jenoside baza kuhakurwa bajya gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kamonyi, mu Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge. Hari kandi nabagiye bajyanwa muri Nyabarongo abandi benshi bishwe bahunga bicirwa mu mayira kuri za bariyeri zitandukanye. Turabibuka tubaha icyubahiro”
Uwiringira, ashimira abaturage bateguye neza igikorwa cy’ubudaheranywa cyo kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi babaha ubufasha ku babukeneye no kubaba hafi no kubahumuriza mu gihe nk’iki biba bikenewe.”
Nsengiyumva Emmanuel, umwe mu barokotse jenoside, avuga nta buzima bigeze bagira kuva mu 1973, icyo gihe yari afite imyaka itanu gusa ko ibyo yabonye byose abyibuka.
Agira ati “ Twaraye rwantambi nyamara iwacu bari bakomeye. Mu 1994, mbere yaho habaye ibimenyestso bikomeye harimo gutwikirwa n’ibindi bikorwa cy’urugomo. Twahungiye ahantu hatandukanye nko mu nsengero ariko nyamara ntabuzima twahaboneye ahubwo twaje kuhagirira akaga bamwe baricwa abandi turarokoka.”
Mukandamage Epaphrodite, nawe wanyuze muri iyo nzira y’akababaro akagira amahirwe yo kurokoka ashimira abagize uruhare mu kurokoka kwe. Agira ati “ Ubu nasigaye ndi umwe gusa mu muryango w’abantu 12. Turashimira cyane ingago za FPR Inkotanyi zaturokoye zikadukura mu rupfu, ubu tukaba twarazubiye mu buzima. Turashimira na none leta y’Ubumwe ihora ituri hafi mu mibereho myiza n’iterambere.
Mukandamage avuga ko kimwe n’abandi barokotse jenoside hari ikibababaza. Ati” Tubabazwa n’uko bamwe twasigaye turi impfubyi, abandi ari incike n’abapfakazi. Ikibabaje cyane ni uko hari abacu tutarabona ngo tubashyingure mu cyubahiro kibakwiye.”
Hon. Uwamahoro Prisca, umwe mu ntumwa za rubanda, avuga ko kubungabunga ibimenyetso atari kwibuka gusa.
Ati” Kwibuka hari no gusigasira amateka no guhangana n’abahakana n’abapfobya jenoside. Turunamira abazize jenoside tubaha icyubahiro bakwiye kandi duharanira ko amateka mabi nk’aya atazongera kuba mu Rwanda. Kwibuka ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda.”
Abari batuye kimwe n’abiciwe mu Murenge wa Rukoma, mu yahoze ari Komini Taba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yayoborwaga na Burugumesitiri Akayesu, umwe mu bahamijwe icyaha n’rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha ku cyaha jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kayitesi Carine







