Amakuru

Kwibuka 32 : KORA yibutse imiryango yazize jenoside inaremera abarokotse

Kuri uyu wa 29 Mata 2026, umuryango ugizwe n’abanyamuryango bakora imyuga itandukanye (KORA) mu Rwanda, ikorera mu Gakiriro ka Nyarugenge ho mu Murenge wa Gitega , mu mujyi wa Kigali, wifatanije n’Abanyarwanda muri rusange n’abahoze ari abanyamuryango n’ abakozi bayo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse hanaremerwa imiryango ine (4).

Ndayisaba Omar, Umuyobozi wa KORA, ashimishira Leta y’Ubumwe yazaniye icyizere Abanyarwanda cyo kongera kubaho. Agira ati’’ Dushima ko Umukuru w’Igihugu yabwiye Abanyarwanda ko batazongera gupfa ukundi, ko nta uzongera kwica abantu kabiri, ko urwo Abanyarwanda bapfuye ruhagije.”

Ndayisaba akomeza avuga ko ubu abanyamuryango biyubatse mu iterambere. Ati’’ Buri wese afite aho yigejeje ku buryo bushimishije. Ni igikorwa cyo gukomeza gusobanurira abakiri bato amateka y’igikorwa kibi kugira no bitazongera kubaho. Hatozwa urubyiruko kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside, cyane cyane ko abakoze jenoside bakirangwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga (social media) n’ingengabitekerezo ya jenoside.”

Akomeza atangaza ko n’ubwo hari abapfuye, abo basize bagikora muri uyu muryango, bagizwe n’abana babo n’abavandimwe, abagera kuri 95 ku ijana baracyarimo.

Ndayisaba atangaza ko muri iki gikorwa haremewe imiryango ine, ku bufatanye na IBUKA.

Yankurije Veneranda, umwe mu baremewe, ashima icyo gikorwa, agira ati”Mu gihe twibuka abana n’ababyeyi bacu, twumva ari igikorwa cyiza no kuturemera twe abasigaye. Ibi biduha icyizere cyo kwongera kwiyubaka.”

Ibi bishimangirwa na Helena, warokokeye mu ka Kagari ka Kora. Mu buhamya bwe avuga ko yarokotse bigoye cyane. Ashimishwa n’uko batatereranywe nyuma y’umusaraba banyuzemo. Ati’’ Sinabona uko nshimira Kora kuri iki gikorwa cyaba icyo kwibuka kimwe no kudufata mu mugongo ituremera.”

Mugambira Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa mu Murenge wa Gitega avuga ko hishimirwa abafatanyabikorwa bakomeje kuba hafi inzego za Leta mubikorwa byo kwibuka, anagaya ababatereranye. Gukangurira urubyiruko kwitabira ibiganiro kugirango bigiremo byinshi.

Ati”Turashimira cyane ingabo za RPF zitanze zigahagarika jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko turashimira umugaba w’ikirenga wazo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Turahamagarira urubyiruko gufata iya mbere kurwanyanya abapfobya jenoside no guharanira ko u Rwanda rwazira amacakubiri, ni imwe mu mizero y’ahazaza. Urubyiruko rufite inshingano zo kurinda ibyagezweho.”

Ubuyobozi bwa Kora, buvuga ko hibutswe abanyamuryango bagera 27, hari kandi n’abandi humva amazina hategerejwe kumenya aho bagiye bagwa hirya no hino kugirango bongerwe ku rutonde.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM