Amakuru

Nyarugenge:abc Rwanda Ltd ikataje mu gutanga serivisi zinoze zigezweho

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ishoramari no guteza imbere serivisi z’umwuga, kampani abc Rwanda Ltd iri mu zikomeje kwerekana itandukaniro binyuze mu gutanga serivisi zinoze, zigezweho kandi zishingiye ku bumenyi.

Yatangiye ibikorwa byayo mu 2020, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abc Rwanda Ltd yagiye itera intambwe igaragara iva ku rwego ruciriritse igera ku rwego rwo gutanga serivisi zifite ireme ryifuzwa ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa kampani, Sangano Aimee Jean Claude, asobanura ko intego yabo ari uguhindura imikorere ya serivisi zisanzwe zitangwa mu buryo butari bw’umwuga, zikagirwa izizewe kandi zinoze.

“Twatangiye ari urugendo rutoroshye, ariko twari dufite icyerekezo cyo kuzana impinduka. Twabonaga serivisi zitandukanye zitangwa mu buryo busanzwe butanoze, dufata icyemezo cyo kuba igisubizo, tugashyira imbere ubunyamwuga n’ubuziranenge,”

abc Rwanda Ltd itanga serivisi zitandukanye zirimo:

Gutegura no gutanga ikawa (coffee services)

Guteka no kwakira abashyitsi mu birori n’inama

Amafoto n’amashusho (photography & videography)

Gutegura no kuyobora ibirori (event management)

Guherekeza abitabye Imana mu cyubahiro tubafasha mu myiteguro no kwakira ababatabaye

Gutegura no gufasha mu mishinga itandukanye

Serivisi z’ubukwe n’indi mihango

Iyi kampani kandi ifite ishuri ryigisha imyuga (abc Training Academy), rifasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Byishimo Elysee, umwe mu baharangije, avuga ko yahungukiye byinshi:

“Amahugurwa nahawe yamfashije cyane, cyane cyane mu bijyanye no gushaka amasoko. Imyuga ni ingenzi kuko ifasha umuntu kwigira no kubona akazi bitagoranye.”

Na Uwimana Giselle, ubu ukorera abc Rwanda Ltd, yemeza ko ubunyamwuga bw’iyi kampani bwamushishikarije kuyigana:

“Nabonye uko bakora mu bukwe, uburyo bari batunganije ibintu, biranshimisha. Nyuma y’aho nabegereye, bahita bampa amahugurwa yatumye nkora neza kurushaho.”

Ubuyobozi bwa abc Rwanda Ltd buvuga ko bushyira imbere kongerera ubumenyi abakozi babo binyuze mu mahugurwa ahoraho, kugira ngo batange serivisi ziri ku rwego rwo hejuru.

By’umwihariko, abarangije amahugurwa muri abc bafashwa kubona imirimo binyuze mu bufatanye n’amahoteri n’ibindi bigo, bikaba iteme ribahuza n’isoko ry’umurimo.

abc Rwanda Ltd ni urugero rw’uko ubunyamwuga, guhanga udushya no gushora mu rubyiruko bishobora guhindura serivisi zisanzwe zikaba igisubizo kirambye ku isoko.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM