Ibi ni ibyatangajwe n’Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026, ko hagiye gukorwa inyigo y’isuzuma rizakorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru by’umwihariko ibyigenga, hagamijwe kureba niba amafaranga y’ishuri atarutishwa ireme ry’uburezi, bigatuma abajya ku isoko ry’umurimo bajyana ubumenyi bucagase.
Amakuru dukesha Igihe.com, avuga ko HEC yatangije gahunda y’isuzuma muri za kaminuza n’amashuri makuru rugamije kwegeranya amakuru azafasha kuzamura ireme ry’uburezi.
Ni isuzuma ryahereye muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST).
Iryo susuzuma ryarebaga ibyo abanyeshuri biga bashobora gukora ndetse rikurikirwa n’ibiganiro n’abayobozi ba kaminuza n’izindi nzego z’uburezi ngo hamenyekane neza ibibazo bikeneye gushakirwa umuti mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Ni mu gihe muri iyi minsi, hakunze kumvikana amajwi y’abavuga ko ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na kaminuza ryamanutse bigatuma abajya ku isoko ry’umurimo bajyana ubumenyi bucagase.
By’umwihariko, abanenga iryo reme bagaragaza ko mu mashuri makuru na kaminuza amafaranga ari yo ashyirwa imbere kurusha ubumenyi abazigamo bahabwa ku buryo bahakura impamyabumenyi ariko ibyo zihamya mu by’ukuri bidashyitse.
Ikinyamakuru Igihe kivuga ko, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard yagaragaje ko kaminuza zitandukanye mu buryo zishyuza abanyeshuri bazigana ariko ko hagiye gukorwa inyigo izashingirwaho isuzuma ryo guhuza ireme ry’amasomo n’ibyo umunyeshuri asabwa kwishyura.
Ati “Za kaminuza ziratandukanye mu buryo zisaba amafaranga kandi na byo tugenda tubirebaho. Mu minsi izaza tuzatangira gukora inyigo kugira ngo turebe kuko icya ngombwa ni ukureba niba amafaranga asabwa yemerera bamwe kuza kwiga ariko bakiga amasomo akenewe ku isoko. Ni ukugira ngo n’ushobora gushyiramo ayo mafaranga yige azabone ireme ry’uburezi ryiza rimuha ubushobozi bwo kujya ku isoko ry’umurimo.”
Dr. Kadozi yongeyeho ko ibyo bitanoze neza mu ireme ry’uburezi muri rusange uko gusura za kaminuza n’amashuri makuru bizafasha mu kubimenyaho neza ishusho y’ibikenewe, binyuze mu kureba niba integanyanyigisho za HEC zikurikizwa uko bikwiye ngo zijyane n’isoko ry’umurimo.
Bimwe mu bizarebwaho mu gusura izo kaminuza n’amashuri makuru harimo kureba niba ibikoresho nka laboratwari bafite abanyeshuri babikoresha uko bikwiye cyangwa harimo ikibazo ndetse hanarebwe uburyo bwo guhuza ibyigishwa n’ibikenewe n’abikorera baba bazaha akazi abasoje kwiga.
Kayitesi Carine
