Amakuru

Uganda: Abanyarwanda 25 bataye muri yombi 

Ku wa 3 Gicurasi 2026, Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abanyarwanda 25 bacukuraga mu Karere ka Kisoro amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Elly Mate, umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, , atangaza ko bacukuraga Wolfram mu birombe bya Kirwa biri mu gace ka Nyarubuye.

Amakuru aturuka muri Uganda dukesha ikinyamakuru Igihe.com, avuga ko Mate yasobanuye ko inzego z’umutekano zasanze aba Banyarwanda barinjiye muri Uganda banyuze mu nzira z’ubusamo, ibishimangira ko babaga muri iki gihugu mu buryo butemewe.

Yagize ati “Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi bo mu nzego z’ibanze batanze amakuru avuga ko abo bikekwa ko ari Abanyarwanda bari gucukura Wolfram mu birombe bya Kirwa mu Karere ka Kisoro.”

Tariki ya 2 Gicurasi, abashinzwe umutekano bakoze umukwabu muri ibi birombe bashingiye ku makuru bari bahawe n’abashinzwe iperereza, basangamo abantu 28 bamze gucukura ibilo 30 bya Wolfram.

Ati “Tariki ya 2 Gicurasi, Polisi muri Kisoro yakoze umukwabu ushingiye ku makuru y’ipereza, aho 25 muri 28 batawe muri yombi ari Abanyarwanda.”

Polisi ya Uganda yatangaje ko aba Banyarwanda bazashyikirizwa ubutabera, bakurikiranyweho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no kuba mu gihugu nta ruhushya babifitiye.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM