Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kunoza imicungire y’imari ya Leta, hagaragajwe ko uruhare rw’itangazamakuru mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ari ingenzi mu kurwanya uburiganya, guteza imbere umucyo no kurushaho kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’abanyamakuru yabaye kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 Gicurasi 2026 yabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, yateguwe na AFRI MEDIA ku nkunga ya Fojo Media Institute, aho hibanzwe ku gusobanura uko ingengo y’imari ya Leta itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’uko igenzurwa.
Ingengo y’imari ya Leta ifatwa nk’igikoresho cy’ingenzi kigena uko umutungo w’igihugu ukoreshwa mu gihe runaka, hagamijwe guteza imbere serivisi z’ibanze zirimo uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ubuhinzi.
Icyakora, abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko nubwo igenamigambi rikorwa neza, hakiri inzitizi mu ishyirwa mu bikorwa, zirimo gutinda gutanga amasoko no kudakora igenzura rikwiye ku gihe.
Mu biganiro byatanzwe, hagaragajwe ko mu gihe hari aho imishinga itinda gutangira cyangwa igashyirwa mu bikorwa mu buryo budasobanutse, bishobora kubyara icyuho gishobora gutuma habaho gusesagura umutungo cyangwa kudakoresha neza amafaranga ya Leta.
Ibi bigira ingaruka ku mishinga y’iterambere nk’imihanda, amashuri n’ibitaro, aho rimwe na rimwe itinda gutangira cyangwa ikarangizwa bitinze, bikadindiza serivisi zifasha abaturage.
Abanyamakuru basabwe kugira uruhare rukomeye mu gukurikirana uko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa, binyuze mu gukurikirana imishinga ya Leta kuva itangiye kugeza irangiye, gusesengura raporo z’igenzura, gutangaza amakuru ku mikoreshereze y’amafaranga ya Leta, kugaragaza aho hari ibitagenda neza no gufasha abaturage kumva uko umutungo w’igihugu ukoreshwa.
Ibi bituma itangazamakuru riba ijisho ry’abaturage mu gukurikirana imikoreshereze y’umutungo rusange.
Nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe, u Rwanda rukomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu micungire y’imari ya Leta.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko 97% by’ibigo bya Leta byabonye isuzuma ridafite amakosa, bigaragaza ko hari intambwe igaragara mu kubahiriza amategeko n’imikorere ishingiye ku mucyo.
Icyakora, abahanga mu micungire y’imari bavuga ko iyi ntambwe igomba kujyana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ku gihe, kugira ngo serivisi zigenewe abaturage zitadindira.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira imiyoborere ishingiye ku mucyo no ku bwisanzure bw’amakuru, uruhare rw’itangazamakuru mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya Leta rufatwa nk’inkingi y’ingenzi mu gukumira uburiganya no guteza imbere imikoreshereze inoze y’umutungo rusange.
Ibi bikaba bigaragaza ko ubufatanye hagati ya Leta, itangazamakuru n’abaturage ari ingenzi mu kubaka igihugu gifite imiyoborere ishingiye ku bwizerane, n’iterambere rirambye.
Kayitesi Carine
