Amakuru

Croix-Rouge y’u Rwanda irishimira uruhare rw’abakorerabushake bayo mu gutabara imbabare

Mu gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge uba buri mwaka tariki ya 8 Gicurasi, Croix-Rouge y’u Rwanda yagaragaje ko ibikorwa byinshi yagezeho mu mwaka wa 2025–2026 byashingiye cyane ku mbaraga z’abakorerabushake, igaragaza ko ari bo nkingi ya mwamba mu gutabara abari mu kaga no gufasha abatishoboye kwigira.

Uyu munsi wizihizwa ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kuzirikana Henry Dunant washinze uyu muryango mu 1859, aho yahamagariye abantu bose gufasha abakomeretse n’abari mu kaga hatitawe ku ruhande barimo. Iri hame ry’ubumuntu rikomeje kuba ishingiro ry’ibikorwa bya Croix-Rouge hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Mu Rwanda, uyu muryango washinzwe mu 1962 unemerwa n’amategeko mu 1964, ukaba umaze imyaka irenga 60 ugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage, aho abakorerabushake bagira uruhare runini mu kugera kuri iyo ntego.

Mu mwaka wa 2025–2026, abakorerabushake bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo gufasha abaturage kunoza imibereho yabo, birimo guteza imbere kwizigama no gushyiraho uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi, kubaka amacumbi no guteza imbere isuku n’isukura.

Bagize kandi uruhare mu bikorwa byo gutabara indembe, aho imbangukiragutabara zifashishijwe mu kugeza abarwayi kwa muganga, ndetse hanatangwa amahugurwa ku butabazi bw’ibanze ku byiciro bitandukanye by’abantu, harimo abakozi b’inganda n’ibigo.

Mu bijyanye no gufasha impunzi, abakorerabushake bagize uruhare mu gutanga ibikoresho by’ibanze mu nkambi zitandukanye no gufasha mu kubanisha neza impunzi n’abaturage bazakiriye, babahuriza mu makoperative y’ubuhinzi, ubworozi n’indi mirimo iciriritse. Banagize kandi uruhare mu guhuza imiryango yari yaratandukanye.

Mu bikorwa byo gufasha abatishoboye kwiteza imbere, abaturage benshi bahawe inkunga y’amafaranga yo gutangiza imishinga iciriritse ibafasha kuva mu bukene.

Imibare igaragaza uburemere bw’uruhare rw’abakorerabushake, aho mu turere twa Kamonyi, Gicumbi na Rulindo imiryango 300 yahawe amatungo magufi, mu gihe mu turere twa Nyamasheke na Rusizi hatewe ibiti 101,000. Ku wa 6 Mata 2026 mu Karere ka Rwamagana, imiryango 100 yahawe amabati n’ibikoresho byo mu rugo, mu gihe mu Karere ka Kayonza imiryango 150 yahawe ibikoresho by’ibanze n’amabati 500.

Mu turere twa Gisagara na Nyaruguru, imiryango 119 yahawe amabati n’ibikoresho by’ibanze, hanatangwa amabati 550 ku miryango yahuye n’ibiza, mu gihe mu turere twa Ngororero na Nyabihu imiryango 200 yahawe ibikoresho by’ibanze byo mu ngo.

Muri rusange, mu mwaka ushize hatanzwe amabati 2,250 afite agaciro ka Frw 31,500,000, hanatangwa inkunga y’amafaranga arenga Frw 40,000,000 ku baturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu turere turimo Rwamagana, Gisagara, Nyabihu, Ngororero, Nyaruguru na Rusizi.

Mu Karere ka Karongi, imiryango 249 yafashijwe gusanirwa amazu ku gaciro ka miliyoni 50 Frw. Hanatanzwe inkunga igera kuri Frw 161,070,000 ku makoperative atandukanye, aho koperative 5 zo mu Karere ka Muhanga zahawe Frw 50,000,000, izo mu Karere ka Ngororero zihabwa Frw 56,300,000, naho izo mu Karere ka Nyagatare zihabwa Frw 54,770,000.

Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda buvuga ko ibi bikorwa byose byagezweho bitewe n’ubwitange bw’abakorerabushake, bityo bugasaba ko hakomeza kongerwa imbaraga mu kubashyigikira no kubongerera ubushobozi kugira ngo ibikorwa byo gutabara birusheho kugera kuri benshi.

Mu gukomeza kwizihiza uku kwezi kwa Gicurasi, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, gukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara z’ibyorezo, kurwanya imirire mibi no gukumira ibiza, ndetse no gutanga ibiganiro mu bitangazamakuru hagamijwe gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bushimangira ko abakorerabushake bakomeje kuba inkingi ya mwamba mu gutabara imbabare, kandi ko gukomeza kubashyigikira bizatuma ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birushaho kwaguka no kugera kuri benshi, cyane cyane abari mu kaga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM