Amakuru

Issa Coffee: Urugero rwiza rw’Imitangire ya Serivisi mu maresitora yo muri Kigali

Mu gihe urwego rwo kwakira neza abakiliya rukomeje gutera imbere mu Mujyi wa Kigali, hari amaresitora agenda yigarurira imitima y’abakiliya kubera uburyo atanga serivisi zinoze.

Issa Coffee Visit Rwanda ni imwe muri yo. Iherereye ahitwa mu Marange i Nyamirambo.

 

Twahirwa Issa, umwe mu bakiriya bagana iyi Restora, mu kiganiro n’ikinyamakuru Umwezi, avuga ko ikimutera kugana iyi restora ari imitangire myiza ya serivisi.agira ati, “ Duhabwa serivisi nziza, uburyo twakirwa neza kuva tukigera ku muryango. Abakozi bagaragaraho urugwiro,no kwihutira kudufasha kubona ibyo twifuza.’’

Muneza Jean, nawe niko abibona, we agira ati’’ Uretse kwakira neza abakiliya, Issa Coffee dushimishwa n’ uburyo itanga amafunguro n’ibinyobwa ku gihe, ibintu. Iyo ugeze hano twakwakirana urugwiro kandi service iba yihuta. Isuku yaho ndetse n’imyitwarire y’abakozi bituma umuntu yumva atekanye kandi yisanzuye,”

Ishimwe Djamila, nawe ni ko abibona, ati’’ Amaresitora nka Issa Coffee batanga icyizere ko urwego rwa hospitality mu Rwanda rugenda rutera imbere, cyane cyane mu gutanga serivisi zubahiriza abakiliya.’’

Idrisa Habimana Manager wa Issa Coffe, avuga ko intego yabo ari ugukora akazi kinyamwuga hubahirizwa amahame yo kwakira neza abagana, agira ‘’Umukiliya iyo atuganye tumwakira neza uko bikwiye,Tukwereka ibyicaro byiza byo kwicaramo, tukuzanira menu ni ukuvuga ibyo dufite, iyo hari umukiliya udasobanukiwe neza na menu, turamusobanurira, tukamufasha kubona ibyo yifuza.Dukoresha ikoranabuhanga dutumiriza umukiliya ibyo akeneye. Twubahiriza igihe iyo tubwiye umukiya iminota aboneraho ibyo yifuza iba yo koko ntaburangare tujya tugira.”

Idrissa Habimana, avuga ko iyo umukiliya ashoje gufata ifunguro, bamubaza uko yaribonye, uko ryari rimeze, Niba hari icyakosorwa. Ibitekerezo n’inama y’abakiliya birubahirizwa. Umwihariko wacu ni ukwakira neza abatugana, isuku haba aho dukorera, ni isuku kubakozi”

Umwe mu bakozi ba Issa Coffe, agira ati” Twizera ko umukiliya ari umwami. Ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu kwakira neza abantu, kugira isuku no gutanga service nziza kandi yihuse,”

Uretse serivisi nziza, iri resitora rinashimwa uburyo riteye, isuku yaryo ndetse n’ikirere gituje gifasha abakiliya kuruhuka cyangwa kuganirira hamwe.

Bamwe mu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo bavuga ko amaresitora atanga serivisi nk’iza Issa Coffee afite uruhare runini mu guteza imbere isura nziza ya Kigali nk’umujyi wakira abantu neza.

Mu gihe amaresitora akomeje kwiyongera muri Kigali, abakiliya bavuga ko icy’ingenzi atari umubare wayo gusa, ahubwo ari ireme rya serivisi zitangwa. Kuri benshi, Issa Coffee ni urugero rwiza rw’uko restaurant ishobora kubaka izina ryayo binyuze mu kwakira neza abakiliya no kubaha serivisi nziza.

 

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM