Mu gihe ibizamini bya Leta bigenda byegereza, muri Ecole Secondaire Scientifique Hamdan Bin Rashid Al-Maktoum baravuga imyiteguro ikomeje gukorwa n’abanyeshuri babifashijwemo n’abarezi, iherekejwe n’icyizere cyo kuzabitsinda neza.
Abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu bagaragaza ko bageze kure bitegura, aho bamaze gusoza amasomo yose, ubu bakaba bari mu cyiciro cyo gusubiramo hagamijwe kongera ubumenyi no kwitegura neza kurushaho.
Niyonsaba Idrissa, wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya MCB, yavuze ko imyiteguro yabo ishingiye ku bufatanye bukomeye hagati y’abanyeshuri, abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo.
Ati: “Ibizamini muri rusange tubyiteguye neza, buri umwe aho ava akagera yiteguye neza kubera ko ubuyobozi bw’ikigo cyacu bwabidufashijemo, byanabaye akarusho ko twamaze gufata inyigisho zose muri buri masomo tuzakora mu kizamini cya Leta, ubu umwanya turimo ukaba ari uwo gusubiramo amasomo, ubwo rero urumva ko ikizamini tucyiteguye neza, kandi abarimu ntibatereye iyo, ahubwo baracyakomeza no kudufasha gusubiramo amasomo.”
Sheja Sadika, wiga mu mwaka wa gatatu, na we yagaragaje ko gahunda zashyizweho n’ikigo zabafashije kugera ku rwego rushimishije mu myiteguro.
Ati: “Ndi umunyesuri uri kwitegura ikizamini cya Leta cyane ko ikigo gifite byinshi cyadufashijemo nko kwiga ku wa gatandatu, no gusubiramo amasomo kwa mugitondo, ndetse ubungubu twavuga ko amasomo yose twasoje kuyiga, igisigaye ni ugusubiramo gusa, byose turiteguye kandi ikigo kiri kudufasha mu kutubonera ibyo gukeneye byose.”
Djanat Uwihaye, wiga mu mwaka wa gatandatu, yavuze ko gahunda yo kongera amasomo mu mpera z’icyumweru yabafashije gukaza imyiteguro.
Ati: “Imyiteguro igeze kure kuko nkubungubu amasomo dufite twarangije kuyiga, ikigezweho ni ugusubiramo, kugira ngo turebe ko twazabasha gutsinda neza, bashyizeho umunsi wok u wa gatandatu wo kujya tuza kwiga hano ku ishuri.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri bato, Mudenge Manzi Bertrand wiga mu mwaka wa gatatu, yagaragaje ko gutsinda bisaba imbaraga no kwitanga.
Ati: “Ikizamini ndakiteguye neza cyane n’abarimu babidufashamo, ndi kwiga cyane, kuko utize neza ntabwo wagira aho ugera, nk’ikigo baguhaye umwanya wok u wa gatandatu wo kuza kwiga, abarimu baradufasha, no mu minsi isanzwe iyo tubonye umwanya turafashanya, kugira ngo nyine turebe ko ikizamini cya Leta twazagitsinda.”
Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko iyi myiteguro ishingiye ku murongo wa politiki y’uburezi igihugu cyihaye, bushyira imbere gushyigikira abanyeshuri mu buryo bwose bushoboka. Bwashyizeho gahunda zirimo kwiga ku wa gatandatu, gutanga ifunguro kuri uwo munsi no gukomeza kubafasha gusubiramo amasomo.
Umuyobozi w’ikigo avuga ko izi ngamba zigamije gutuma abanyeshuri barushaho kwegera ishuri no gushyira imbaraga mu myigire yabo.
Yagize ati: “Dushyira imbaraga mu gutuma abana baza no muri weekend, tukabaha n’ibibatunga kugira ngo barusheho kwiga. Abarimu nabo barahari bakabafasha uko bikwiye.”
Yanibukije ababyeyi ko uruhare rwabo rukenewe cyane muri iki gihe, abasaba gukomeza gukurikirana abana babo no kubaha umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo bari mu rugo.
Ikigo Ecole Secondaire Scientifique Hamdan Bin Rashid Al-Maktoum giherereye mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Kuri ubu gifite abanyeshuri barenga 300, aho abenshi biga nta kiguzi cy’amafaranga y’ishuri bishyura, banahabwa ibikoresho byose bikenerwa ku buntu, mu gihe inkunga nyamukuru itangwa n’umuryango Al-Maktoum Foundation.
Gusa biterwa nanone namanota umunyeshuri afite kuko bakira umunyeshuri ufite nibura amanota 70%.
Bitabujije n’abandi batsinze ku munota meza kwitabira kuza ku higa kuko imyanya irahari kandi biga neza hari abarimu baba hanga imitsindire iri ku rugero rushimishije aho umunyeshuri wiyishyurira yishyurirwa ibihumbi makumyabiri(20.000F) na Mirongo itatu (30.000F) yo gufata ifunguro ku ishuri
Imitsindire y’iki kigo ikomeje kuzamuka uko imyaka ishira, bikaba bitanga icyizere ko n’uyu mwaka abanyeshuri bazitwara neza mu bizamini bya Leta, bitewe n’imyiteguro irimo gukorwa n’ubufatanye buri hagati y’impande zose.

