Uncategorized

Ebenezer Academy: Abanyeshuri bacu twabateguye neza kugira ngo bazakore ikizamini cya Leta- Mukwiye

Ibi ni ibitangazwa na Mukwiye Anastase, umuyobozi uhagarariye amasomo kuri EBENEZER ACADEMY, avuga ku itegurwa ry’abanyeshuri mu gihe hagiye gukorwa ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2025-2026. Ibi abitangaje mu gihe hari kwitegurwa gukorwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri, abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Mukwiye Anastase, umuyobozi uhagarariye amasomo kuri EBENEZER ACADEMY,

Mukwiye Anastase agira ati” Twashyizemo imbaraga nyinshi . kubategura neza dukora imfashanyigisho zigahije kugirango abanyeshuri mu byo bazakora bazabe barabonye ibikenewe. Tubakurikirana tubaha ibibazo biri ku rwego rwabo, kugirango bazamure ireme.”

Mukwiye akomeza avuga ko nakorwa guhunda yo gukurikiranira hafi abanyeshuri kugirango n’abafite ubushobozi bukeya cyane abo mu wa gatanu babuzamurirwe,kugirango batazabagora nibagera mu mwaka wa gatandatu.

Nk’uko Mukwiye akomeza abivuga, ni uko abarimu nabo bafashwa neza babaha ibikoresho byangombwa nkenerwa mu rwego rwo gutegura neza abanyeshuri bazakora ibizamini.

Ku bufatanye n’ababyeyi mu itegurwa ry’abanyeshuri, Mukwiye abivuga atya’’Uburezi butangirira kw’ishuri, ariko bwahereye mu rugo.Turasaba ababyeyi badufashe igihe abanyeshuri bageze mu rugo babashyiriraho gahunda nziza zifasha abana ko ubwonko bwabo gutarara bukajya mu bindi bitajyanye n’imyigire yabo yo kw’ishuri.”

Iranzi Jonhson, w’imyaka 11 y’amavuko wiga mu wa gatandatu w’amahuri abanza, avuga ko yiteguye neza kuzakora ikizamini cya Leta, ati”Ikizamini cya Leta nkiyeguye neza niga cyane n’umwete nkurikira mw’ishuri, icyo ntumvise neza nkakibaza mwarimu. No ku minota yo kuruhuka mfataho mikeya yo kwiga. Iyo ngeze mu rugo nsubiramo amasomo yanjye, nkakora imyitozo nkareba niba ibyo mwarimu yanyigishije nabifashe”

Cyusa Aimee Josselyne, wiga nawe mu wa gatandatu muri iki kigo, nawe afite iryo shyaka, we ati”Ndi kwiga cyane nshyizeho umwete, mu gihe mwarimu yigisha ndakurikira, iyo hari ibyo nyumvise ndamubaza, nkirinda kugira umwanya napfusha ubusa nkahora ndi ku gihe. Nagera mu rugo, maze gukora ibyo nkora, nsubiramo amasomo twize kandi ngakora ibizamini by’imyaka yashize kugirango nzatsinde neza.’’

Cyusa ashishikariza bagenzi be kwiga cyane bashyizeho umwete bagakurikira neza mwarimu igihe yigisha, bakirinda kurangara. Bagera mu rugo bakirinda gupfusha ubusa umwanya basubiramo amasomo bize.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umwezi, ababyeyi barera muri iki kigo bishimira uburyo abana babo bahabwa uburezi. Uyu ati:’’ Iyo nza gusanga umwana wanjye atiga neza nsiba nkimurerera hariya”.

Undi ati’’ Ntacyo nanganya kiriya kigo. Ikinshimisha ni uko nanjye nigishwa, urugero ni uko banyibutsa ko ngomba gukurikirana umwana wanjye igihe ari mu rugo mufasha gusubiramo ibyo yize ku ishuri. Koko ni ngombwa ko habaho ubufatanye hagati ya mwarimu n’umubyeyi. Ibi ni biza cyane. Mu gihe abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya Leta, ibi ni iby’ingenzi rwose.”

EBENEZER ACADEMY, ni ikigo cyatangiye mu w’I 2021 igihugu kivuye muri kovid, gitangira gifite abanyeshuri 50 kigenda kizamuka umwaka ku wundi ubu gifite abagera kuri 750, muri bo 19 bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

EBENEZER ACADEMY iherereye mu Muduguhu w’Ingenzi, mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo mu Karerere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM