Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwihagararaho neza nubwo ku rwego mpuzamahanga hakomeje kugaragara ibibazo by’ubukungu n’umutekano bishobora kugira ingaruka ku isoko ry’imari n’izamuka ry’ibiciro.
Ibi byagarutsweho nyuma y’inama yasesenguye uko ubukungu bwifashe, aho hagaragajwe ko gahunda y’Igihugu y’ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (e-cash system) yakomeje gukora neza ku kigero cya 99.9%, ibintu bigaragaza ubushobozi bw’urwego rw’imari mu Rwanda.
Nubwo bimeze bityo ariko, hagaragajwe ko hakiri ibyago byiyongera by’uburiganya bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, bityo hakaba hakenewe gukomeza gukaza ingamba zo kubikumira no kurinda abakoresha serivisi z’imari.
Banki Nkuru yavuze ko izakomeza gukurikiranira hafi ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, uko amasoko mpuzamahanga y’imari ahagaze ndetse n’ingaruka z’ibibazo bya geopolitiki, cyane cyane ibikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abasesenguzi b’ubukungu bagaragaza ko nubwo u Rwanda rukomeje kwerekana ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo byo ku rwego mpuzamahanga, ihungabana rikomeje kugaragara ku Isi rishobora kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga, izamuka ry’ibiciro ndetse n’umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu.
Kuri ubu, Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gushyira imbere gahunda zo kurinda ituze ry’ibiciro no gukomeza gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu bw’Igihugu.
Kayitesi Carine


