AMAHANGA

Congo-Kinshasa: Uwahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC yagejejwe mu rukiko

Ku wa 4 Kamena 2026, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangiye kuburanisha urubanza rw’amateka rw’abofisiye bakuru barangajwe imbere na Gen Christian Tshiwewe Songesha wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo.

Gen Tshiwewe yatawe muri yombi mu ntangiriro za Nyakanga 2025, amaze amezi arindwi ari Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye n’igisirikare. Yagiye kuri uyu mwanya akuwe ku w’Umugaba Mukuru mu Ukuboza 2024.

Uyu musirikare yafunzwe mu gihe kimwe na Gen Maj Maurice Nyembo wahoze ari Umuyobozi w’ibiro bye n’abandi bofisiye barimo Lt Col Adelart Mwiza wari ushinzwe umutekano we, ariko impamvu y’ifungwa ryabo ntiyatangajwe icyo gihe.

Ubwo Gen Tshiwewe yagezwaga mu rukiko, Ubushinjacyaha bw’igisirikare buyobowe na Lt Gen Lucien René Likulia Bakumi bwagaragaje ko dosiye ye irimo abandi bofisiye umunani ndetse n’umusivili umwe witwa Pascal Nyembo Muyumba.

Abo bofisiye ni Gen John Numbi na Brig Gen Chinyabuuma Pascal Kamukinde bahunze igihugu, Gen Maj Nyembo, Brig Gen John Ngoy Kabila, Brig Gen John Sangwa Muhemedi, Col Guy Mukombozi Zahinda, Col Pathy Sangwa Lumbu na Col Christophe Tshibangu Kenge.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Gen Tshiwewe, aba bofisiye bakuru n’uyu musivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, birimo kugambanira igihugu, gushishikariza abasirikare gukora ibinyuranyije n’amategeko no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha busobanura ko Gen Numbi ari we winjije Brig Gen Sangwa muri uyu mugambi, kandi ngo yashoyemo amafaranga menshi kugira ngo ushyirwe mu bikorwa, arimo Amadolari 842.320 yohereje kuri konte ya Gen Maj Nyembo.

Nyampeta Abdou

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM