Amakuru

Rwanda:Hatangijwe ibizamini ngiro bya Leta 

Hatangijwe Ibizamini ngiro bya Leta 2025/2026, abakandida basaga ibihumbi 74 biteguye kubikora. Ni uri uyu wa 3 Kamena 2026, hatangijwe ku mugaragaro ibizamini ngiro bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, biteganyijwe kuzarangira ku wa 22 Kamena 2026.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abanyeshur 74 085 batangiye ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2025/26 kwirinda kurara amajoro kuko gutsinda ibyo bizamini bitabasaba kurara amajoro badasinziriye; kuko ibyo bishobora kubatera umunaniro ubabuza kubikora neza no gutsinda uko bikwiye.

Ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette kuri uyu wa 03 Kamena 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibyo bizamini ku Ishuri ryisumbuye rya Kagarama riri mu Karere ka Kicukiro.

Ibi bizamini birakorwa n’abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye by’uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro, aho hateganyijwe ko bizitabirwa n’abakandida 74,085. Muri abo harimo abakandida 3,581 bigenga, bose bakazakorera ibizamini mu bigo 854 byateganyijwe hirya no hino mu gihugu.

Ibizamini ngiro bya Leta bigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubuhanga bize mu mashuri. Bikorwa n’abanyeshuri bo mu mashuri y’Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro (TSS), amashuri Nderabarezi (TTC), amashuri y’ubuganga (ANP), amashuri y’ibaruramari (ACC), n’abanyeshuri bo mu mashami ya siyansi mu burezi rusange binyuze muri gahunda ya “Project-Based Assessment” (PBA).

Ubuyobozi bw’inzego z’uburezi buvuga ko ibi bizamini ari intambwe ikomeye mu kugenzura ireme ry’uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro, aho abanyeshuri basabwa kwerekana ubushobozi bwabo mu bikorwa bifatika bifitanye isano n’amasomo bize.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’ikorwa ry’ibi bizamini, hazakomeza gufatwa ingamba zitandukanye zigamije gutuma bikorwa neza kandi mu mucyo, mu rwego rwo kurinda uburiganya no gutuma amanota azabivamo agaragaza ubushobozi nyabwo bw’abakandida.

Abarezi, ababyeyi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’uburezi barasabwa gukomeza gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo abakandida bakore ibizamini mu ituze no mu buryo bubafasha kugaragaza ibyo bize.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM