Abanyeshuri, abarimu n’abayobozi b’Ishuri ribanza rya “Mai Childhood Academy” riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, barimbanije mu myiteguro y’ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2025-2026, bagamije kuzesa umuhigo mu mitsindire.
Gwiza Emma. Umunyeshuri wiga mu wa gatandatu muri iri shuri, avuga ko yiteguye neza iki gikorwa. Ati” Uburyo niteguye ikizamini cya Leta ni uko buri munyeshuri wese agomba kwitegura, yiga cyane, akamenya igihe cyo kuruhuka n’igihe cyo kwiga. Igimbwe cya gatatu si cyo gukinisha, n’igihe ndi mu rugo nkirinda ibintu byose byandangaza. Nsubiramo amasomo yanjye mbifashijwemo n’ababyeyi n’abarezi. Ahasigaye ni ahacu ho kuzakora ikigombwa.”
Gwiza akomeza avuga ko intego ari ukubona amanota meza kugirango azabone ikigo kizamwakira muri bimwe yatoye.
Junior Albert nawe wiga muri iki kigo, avuga uko yiteguye ibizamini. Ati” Niteguye ibizamini neza nkora isubiramo ry’amasomo, numva inama anarimu n’ababyeyi bangira, nkurikiza ibyo abandi bakoze kugirango batsinde, mpararanira ko nzagira intsinzi”
Junior nawe ashishikariza abanyeshuri bigana kwiga cyane bagashyiramo umwete kuko umwaka bigamo utoroshye. Na none ati” Ni umwaka turangizamo pirimeri yacu, tugomba guharanira ko tuzajya mu bigo byiza twasabye.”
Uwimana Fildaus, yungamo, agira ati’’Nanjye nkurikiza ingamba abarimu batugira, ngasubiramo amasomo nize. Ngerageza guhuza ibyo mwarimu yaduhaye n’iby’iyindi myaka yashize.”
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umwezi,abarezi bashimangira ko bakomeje gushyiraho umwete n’imbaraga kugirango hamwe n’abanyeshuri babo bazaserukane ishema.
Kuta Knight, Umuyobozi wa “Mai Childhood Academy”, avuga ko biteguye neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Ati” Abarimu barangije gutanga amasomo, ubu bari mu gikorwa cy’isubiramo ry’amasomo bavana inyandiko mu bubiko byo mu bindi bigo.Ibi ni ukugira ngo abanyeshuri bimenyereze. Ni umukoro mwiza. Turi kubakoresha cyane tubaha imyitozo myinshi, twongeyeho n’amasaha yo kwiga.”
Kuta avuga ku ruhare rw’ishuri n’ababyeyi ashikiraziza ko impande zombi zigomba kwita no gutegura neza abanyeshuri. Ati”Amasomo umwana atumva umubyeyi agomba kwicara akamufasha kuyasubiramo.”
“Mai Childhood Academy”, yigamo abanyeshuri b’ibitsina byombi, bagera kuri 317. Abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 72

Kayitesi Carine




