Amakuru

RIB irasaba Abanyarwanda kwirinda gusesereza itegeko rihana abasambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko hari bamwe mu bantu basesengura nabi amategeko ahana icyaha cyo gusambanya abana, bakayagoreka bayashyiramo amarangamutima, ibintu ruvuga ko bishobora gutesha agaciro urugamba rwo kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

bi byagarutsweho ku wa mbere tariki 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye n’itangazamakuru cyabereye i Kigali, kigamije kugaragaza uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana .

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko hari abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga, basesengura ibyaha byo gusambanya abana bagendeye ku marangamutima cyangwa ku kuba ukurikiranyweho icyaha ari icyamamare cyangwa umuntu uzwi.

Na none akomeza agira ati:“Hari abo numva bavuga ngo hagati y’uwateye inda umwana akamuta n’uwamwakiriye mu rugo amugiriye impuhwe, uwakoze icyaha gikomeye ni nde? Itegeko rifite impamvu ryashyizweho, rikwiye gusobanurwa uko riri aho kurisesereza cyangwa kuritesha agaciro.”

Dr. Murangira ashimangira ko amagambo nk’ayo ashobora gutuma abana bahuye n’ihohoterwa cyangwa imiryango yabo batinya gutanga amakuru kubera gutinya igisebo cyangwa ibitekerezo bibacira urubanza ku mbuga nkoranyambaga.

Ababyeyi basabwe gukaza uburere n’ubugenzuzi

RIB yasabye ababyeyi kujya babaza abana aho bakuye ibintu bafite cyangwa amafaranga batabihereye, ndetse bakagira amakenga ku bantu bahora bereka abana babo “ubuntu” budasanzwe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi basambanya abana babanza kubiyegereza babaha impano cyangwa ubufasha butandukanye. Ku kigero cya 56.3%, abaturanyi, inshuti z’umuryango cyangwa abo mu muryango ubwawo bakoresha ayo mayeri mbere yo gukora ihohoterwa

Ku wa 26 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango iteganya gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, buzahera mu Karere ka Gicumbi mbere yo gukomereza mu tundi turere tw’igihugu

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzifashisha ibiganiro mu baturage, ibitangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga hagamijwe kongera ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana no gukumira ibyaha bimukorerwa.

Imibare ya RIB igaragaza ko hagati ya 2024 na 2025 yakiriye ibirego 4,138 by’abana basambanyijwe. Intara y’Iburasirazuba ni yo yagaragayemo umubare munini ku kigero cya 34%.

Iyo mibare kandi yerekana ko abakobwa ari bo bibasirwa cyane, kuko bangana na 95.6% by’abana bahuye n’iki cyaha, mu gihe abahungu bangana na 4.6%.

Inzego zitandukanye zikomeje gusaba abaturage gufatanya mu kurinda abana, gutanga amakuru ku gihe no kwamagana uwo ari we wese ukora cyangwa ukingira ikibaba ihohoterwa rikorerwa abana.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM