Abakozi bakorera muri Unity Garage Ltd bavuga ko gushyira imbere isuku no gusukura aho bakorera byabaye umuco uhoraho, binyuze muri gahunda bihaye yo gukora umuganda wa buri wa Mbere, mu rwego rwo guteza imbere isuku no kwakira neza ababagana.
Umuhoza Rosine, umwe mu bakorera muri iyi garage, avuga ko buri wa Mbere bifatanya mu bikorwa by’isuku hagamijwe gutuma aho bakorera hasa neza kandi harangwa isuku.
Ati: “Dukora isuku buri wa Mbere, ni umuhigo twihaye wo gukora isuku n’isukura kugira ngo aho dukorera habe heza ndetse n’aho dutuye harangwe isuku.”
Umuhoza akomeza avuga ko ibikorwa by’isuku bikorwa n’inzego zose z’abakorera muri garage, zirimo abakanishi, abatekinisiye, abasiga amarangi, abimenyereza umwuga ndetse n’abanyeshuri bahakorera imyitozo ngiro.
Ati: “Buri wese aba yiteguye gukora isuku buri wa Mbere.”
Avuga kandi ko bishimira uburyo abakiliya babo banyurwa n’isuku basanga muri garage, kuko bibaha icyizere ndetse bikongera isura nziza y’aho bakorera.
Ikishaka Dieudonné, umwe mu bakanishi bakorera muri iyo garage, nawe ashimangira ko gahunda yo gukora umuganda ari icyemezo bafatiye hamwe nyuma yo kubona akamaro k’isuku nk’uko babishishikarizwa n’City of Kigali.
Ati: “Ni ibintu twaganiriye hagati yacu, tubifataho umwanzuro turabyemeza.”
Munyankindi Jophite, ushinzwe abakozi muri Unity Garage Ltd, avuga ko gahunda y’isuku bayihuza n’imikorere yabo ya buri munsi ndetse n’ubukangurambaga bwa Leta n’City of Kigali bwo kwimakaza isuku.
Ati: “Isuku tuyipanga dukurikije imikorere yacu muri garage, tugashingira cyane cyane kuri gahunda ya Leta n’Umujyi wa Kigali uburyo badushishikariza kugira isuku haba hanze y’ikigo cyangwa imbere mu igaraje dukoreramo.”
Akomeza avuga ko bashyira imbaraga mu kugira isuku kugira ngo ababagana basange aho bakorera hatekanye kandi hasa neza.
Tuyishimire Egide, Umuyobozi wa Unity Garage Ltd, avuga ko igitondo cy’isuku cya buri wa Mbere cyashyizweho hagamijwe kwimakaza umuco w’isuku mu kazi ka buri munsi.
Ati: “Tukora isuku aho dukorera dushingiye ku mabwiriza y’Umurenge wa Kimisagara n’Umujyi wa Kigali. Tugaharanira kugira isuku aho dukorera, ku myambaro ndetse no ku mubiri.”
Abakorera muri iyi garage bavuga ko gahunda y’umuganda w’isuku yabafashije kunoza aho bakorera, kongera ubufatanye hagati yabo no gutanga serivisi zinoze ku babagana.
Kayitesi Carine









