Abagore bakora muri kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ‘’King Mines Ltd” ikorera mu Murenga wa Jari, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kimwe n’abasaza babo bishimira intambwe y’iterambere bagezeho.
Iradukunda Jeanette, umukozi mu kirombe cya ‘’King Mines Ltd’’, yishimira ko akazi afite kamuteza imbere mu mibereho ye n’iterambere. Ati” Akazi mfite kamfasha gutanga mitiweli no kurihira umwana ishuri. Akazi katumye nigurira ihene n’ingurube n’ibikoresho byo mu rugo.’’
Akimana Annoilite, nawe yungamo agira ati’’ Kuba nkora hano muri ‘’King Mines Ltd, byamfashije ibintu byinshi bitandukanye. Ubu nabashije kwigurira itungo mbikesheshe aka kazi. Ndumva n’ibindi bizajya bigenda neza.’’
Akimana akomeza avuga ko abagore gukora akazi atari amaburakindi, ko ari akazi nk’akandi.
Mukandorimana Epiphanie, umukozi muri iki kirombe, nawe niko abivuga, ati, “Kuva nkoze muri iyi kampani, abana babona minerivali. Muri aka kazi nabashije kugura inkoko n’inkwavu. Aka kazi nkora si amaburakindi ahubwo mbona ngera ku iterambere. Nkaba ngira abadamu bagenzi banjye kuza muri aka kazi.’’
Shirubute Isai, umukozi uhagarariye abakozi mu kirombe cya ‘’King Mines Ltd’’ ashishikariza bagenzi be kwizigamira no kwiteza imbere bashingiye mu mushahara bahabwa. Agira ati’’ Tugomba gukoresha umushahara duhabwa twizigamira, tukamenya kwiteza imbere muri rusange.’’
Avuga ku myitabire y’igitsina gore mu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Shirubute avuga ko bishimishije ko nta wiheza ku murimo, ko kandi ntawukitinya nka kera.
Agira ati’’Mu bihe byashize abagore baritinyaga, ariko ubu bagenda batinyuka ku rugero twifuza. Aho batangiye kwitinyuka akazi kacu ko mi mirombe kagenda neza, karihuta. ‘’
Ku bushobozi bw’abakobwa n’abagore, Shirubute yishimira umusaruro wabo n’umurava, ati”Abagore bashyiramo rwose imbaraga , bitabira umurimo ntibakererwa ntibasiba. Abagore badufashije ikintu kinini aho baziye.’’
Muvunyi Sindambiwe, umuyobozi w’ungirije ushinzwe tekinike muri ‘’King Mines Ltd
Muvunyi Sindambiwe, umuyobozi w’ungirije ushinzwe tekinike muri ‘’King Mines Ltd’’,avuga ko ubwitabire bw’abagore mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari ingirakamaro , kandi ko gatanga umusaruro mwiza.
Agira ati’’Dushishikariza abagore gukunda umurimo, kwizigamira, kwishyurira abana babo amashuri, n’ibikorwa by’iterambere. Twashyizeho n’ubuyobozi bwa kampani bubegereye, ibibazo byose bagira bakunganirwa bakagirwa inama. Tubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye.’’
Ku bwitabire n’umusaruro w’abagore ku murimo, Muvunyi ashima uko ugerwaho, na none ati’’ N’ubwo ikigero kikiri hasi mu mibare, ariko usanga nabo baragiye batinyuka,bari mu mashami atandukanye muri iyi kampani. Ababikora babikora babikunze kandi barashoboye nta tandukanira riri hagati yabo n’abasaza babo.’’
“King Mines Ltd’’, ikorera mu Murenge wa Jari, ifite abakozi basaga 500, bamwe muri bo n’abagore.
Kayitesi Carine








