Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Camp Kigali (GS Camp Kigali TSS), bamaze kumenya ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, biyemeza ko bagomba kwamagana icyari cyo cyose cyahembera amacakubiri mu Banyarwanda.
Ibi ni ibyagarutsweho, kuwa gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, igihe hibukwaga abazize jenoside banaremera abayirokotse.
Kayiranga Amani, umwe mu banyeshuri ba GS Camp Kigali, avuga ko kwibuka ari igikorwa cyiza kuko bamenye uko jenoside yateguwe kuva cyera.
Kayiranga ati”Igikorwa cyo kwibuka nkatwe abanyeshuri twumva ari igikorwa cyiza. Mu ishuri twigishwa amateka y’uko jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, uko yatangiye na nyuma y’ayo. Inshingano zacu nk’urubyiruko ni ukwamagana abashaka gukoresha imbuga nkoranyambaga ipfobya n’ihakana jenoside.’’
Isimbi Beltine, wiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri yisumbuye muri iki kigo, nawe agira ati” Igikorwa cyo kwibuka kudusigiye amateka menshi, kuko abayikoze bari urubyiruko, biduha rero ubushake bwo gukumira jenoside. Inshingano zacu nk’abanyeshuri ni ukwirinda gukoresha imbunga nkoranyambaga mu buryo budakwiye, dushishikariza abantu kuvuga amakuru nyayo.”
Iradukunda Pierre, nawe ni uko abyumva. Ati’’ Kwibuka bidufasha kubungabumga umuco nyarwanda, kuzirikana no kutongera kugira ingengabitekerezo ya jenoside. Tukibuka abacu bayizize’’
Mugisha Richard, umuyobozi wa GS Camp Kigali TSS, avuga ko ikigo ayobora kizakomeza gutanga indero nziza ku banyeshuri no gukumira ingengabitekerezo n’igisa nayo kiganisha kuri jenoside.
Agaira ati’’Ikigo cyacu rizakomeza guha abanyeshuri indangagaciro z’umuco nyarwanda dushingiye ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo, tubigisha ubumuntu ku buryo jenoside itazongera no kugira imbabazi n’indero nziza. Turwanye urwango n’ivangura iryo ariryo ryose n’izindi ngeso tugamije kurema umunyarwanda usobanutse w’ejo hazaza ubereye kandi uzasigarana igihugu cyacu.’’
Akomeza agira ati’’ Banyeshuri bana bacu nimwe duhanze amaso’’
Kayihura Evaliste Umuyibozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyaruhenge, ashimangirako kwibuka amateka y’UReanda ko aribyiza kuko abana bagomba kubyigishwa bakamenya amateka ku buryo bamebya uko barwanya ingengabitekerezo ya jenoside cyane cyane ibobeka kumbuga nkoranyambaga.y
Agira ati’’ Banyeshuri ndabashimiye ko mufite uwo muco mwiza wo kurwanya ibyo bibi.’’
Mukacyusa Marie Claire, umwe mu bayobozi b’Akarere ka Nyarugenge, wari umushyitsi mukuru avuga ko abarokotse bagifite ubushobozi bukeya bazakomeza gufashwa.
Mu mpanuro yahaye abanyeshuri agira ati’’ Bana bacu ibyo mwabonye bikinywa ntabwo ari filime, ahubwo ni bintu bibi byabaye bihagarikwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi. Ibi mubijyane muzakumira ikibi cyose.’’
Niwemwiza Beatrice, umwe mu bahoze ari umurezi muri iki kigo, warokotse jenoside, avuga ko abanyeshuri yigishaga mbere ya jenoside bari beza usibye ko leta mbi yaje kubavangira ibigisha ingeso mbi y’ivangura n’urwango.
Niwemwiza, mu mpanuro aha abanyeshuri, agira ati’’ Bana bacu ntihazagire n’umwe ubigisha ikintu cyose kitagendera ku muco nyarwanda no guha agaciro Umunyarwanda. Ibibi nibyo byateye jenoside , muzayirwanye n’ingengabitekerezo yayo.’’
Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri GS Camp Kigali TSS, hatangiwe ibiganiro bijyanye n’amateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside n’uburyo yaje guhagarikwa.
Kayitesi Carine













