Afurika

Hashojwe amarushanwa y’abanyeshuri bahize abandi mu kuvuga no gutanga ibitekerezo mu rurimi rw’Icyongereza

Abanyeshuri 120 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’amashuri mu gihugu hose basoje irushanwa rya ORATOR amarushanwa yo kuvuga ururimi rw’Icyongereza (Rwanda National English Proficiency and Public Speaking Competition 2026),  yagaragaje ubushobozi bw’urubyiruko mu kuvuga Icyongereza, gutanga ibitekerezo no kwigirira icyizere imbere y’abantu.

Iri rushanwa ryasojwe ku rwego rw’igihugu nyuma y’icyiciro cya nyuma cyabereye i Kigali, aho aba banyeshuri bari bamaze iminsi bahatana mu biganiro no mu gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, imiyoborere y’urubyiruko n’ibidukikije.

Abitabiriye iri rushanwa bari bageze ku rwego rwa nyuma nyuma yo guca mu byiciro byabanje ku mashuri, ku rwego rw’Imirenge no ku Turere, aho bagaragaje ubushobozi bwo kuvuga neza, gutekereza byimbitse no gusobanura ibitekerezo byabo mu buryo bwumvikana, mu rurimi rw’Icyongereza.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ORATOR ari gahunda igamije kurenga kuba irushanwa gusa, ahubwo ikaba uburyo bwo gufasha abanyeshuri kubaka ubushobozi bwo gukoresha ururimi rw’Icyongereza no kugira uruhare mu gutanga ibisubizo ku bibazo bibareba.

Yagize ati: “Iyi program ya ORATOR ni irushanwa rimaze igihe rikorwa mu mashuri. Ryatangiriye mu mashuri, rikomeza ku rwego rw’Akarere, none uyu munsi twagize finals nyuma y’iminsi itatu abana bamaze i Kigali bahatana.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubushobozi bwo kuvuga neza no gutanga ibitekerezo ari bumwe mu bushobozi bukenewe ku rubyiruko ruzaba abayobozi b’ejo.

Ati: “Si ukumenya ururimi gusa, ahubwo ururimi rw’Icyongereza ni urufunguzo kuko ari rwo rurimi twigishamo. Iyo abanyeshuri barumenye neza, n’ibindi biga birushaho kuborohera kuko baba bumva neza ibyo bigishwa.”

Yavuze ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza gushyigikira gahunda zifasha abanyeshuri gukoresha Icyongereza mu buzima bwa buri munsi binyuze no mu makipe y’Icyongereza azajya akorera mu mashuri.

Ati: “Mu mashuri hagomba kuba harimo English clubs abana bashobora gukomeza kwitorezamo kugira ngo barusheho kunoza ururimi no kugira ubushobozi bwo kuvugira imbere y’abandi.”

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko ORATOR ari urubuga rwo kugaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ibitekerezo kandi rufite ubushobozi bwo kubisangiza abandi.

Yashimangiye ko gahunda y’imyigishirize ishingiye ku bushobozi (Competence-Based Curriculum) itagamije gusa gutanga ubumenyi mu bitabo, ahubwo igamije no kubaka abanyeshuri bashobora gutekereza, kuvuga no gukemura ibibazo.

Ati: “Kwitegura ejo hazaza birenze ibyo ushobora kwandika mu kizamini. Ni ubushobozi bwo gutekereza neza, kuvugana neza no guhagarara imbere y’abandi ugatanga ibitekerezo byawe.”

Muri iri rushanwa, abanyeshuri bari bamaze iminsi ine mu mahugurwa yihariye (bootcamp), aho bahuguwe ku bijyanye no gutegura ibiganiro, uburyo bwo gutanga ibitekerezo no kunoza imvugo.

Abatoni Keza Briella ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana

Abatoni Keza Briella wo muri ENDP Karubanda mu Karere ka Huye, wegukanye umwanya wa mbere, yavuze ko iri rushanwa ryamufashije kongera icyizere no kubona ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Mu ntangiriro nari mfite ubwoba, numvaga nk’aho bitari ibyanjye, ariko muri boot camp nabonye ubufasha bw’abarimu, abahugura n’abandi bitabiriye, bituma ngira icyizere.”

Yasabye abandi banyeshuri gukunda kwiga Icyongereza no kugikoresha kenshi kugira ngo barusheho kugitezimbere.

Ati: “Icyongereza ni ururimi rufite amahirwe menshi. Ikintu cya mbere ni kugira ubushake bwo kukiga, hanyuma ugakomeza gukora imyitozo. N’iyo waba ufite amakosa, ntukemere ko akubuza gukomeza.”

Mbonimpaye Jean de Dieu na Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana

Mbonimpaye Jean de Dieu wo muri ES Rusumo mu Karere ka Kirehe, wabaye uwa kabiri, yavuze ko ORATOR yamweretse imbaraga z’ijwi ry’umuntu mu gutanga ubutumwa no guhindura imyumvire y’abandi.

Yagize ati: “Iri rushanwa ntiryari ugupiganwa mu kuvuga gusa, ahubwo ryari urubuga rwo kwiga gutekereza, kumva abandi no kubaka ibitekerezo bifite ireme.”

Yasabye ko gahunda nk’iyi yakomeza kwagurwa ikagera ku banyeshuri benshi kurushaho, kugira ngo n’abari mu bice bitandukanye by’igihugu babone amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abateguye iri rushanwa avuga ko rifite uruhare mu gutegura urubyiruko ruzaba abayobozi bafite ubushobozi bwo gushyikirana no guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ni inyungu ku rubyiruko ndetse n’abayobozi b’ahazaza, kuko kwiga ururimi rw’ubucuruzi hakiri kare bifasha urubyiruko kubona amahirwe menshi.”

ORATOR 2026 yitabiriwe n’abanyeshuri barenga 1,000 mu muhango wo gusoza, mu gihe 120 ari bo bageze ku cyiciro cya nyuma. Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iri rushanwa rizajya rikorwa buri mwaka, hagamijwe gukomeza kubaka umuco wo kuvuga neza, gutanga ibitekerezo no guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rw’u Rwanda.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM