Amakuru

Abanyamakuru basabwe gukora inkuru z’ubuvugizi zireba ku nyungu rusange aho kwita ku nyungu z’umuntu ku giti cye

Abanyamakuru bakora inkuru z’iperereza n’iz’ubuvugizi basabwe guharanira ko ibyo batangaza bishingiye ku nyungu rusange z’abaturage, aho kuba uburyo bwo kureba ku nyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa gufata uruhande mu bibazo bireba ubutabera.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa ku gutangaza inkuru z’ibyaha (Training on Crime Reporting) yateguwe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA Ltd, ari kubera mu Karere ka Kamonyi kuva ku wa 22 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026.

Aya mahugurwa agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi n’ubushobozi mu gutangaza inkuru z’ibyaha mu buryo bwubahiriza amahame y’umwuga n’amategeko. Hibandwa ku kubafasha gukora inkuru zicukumbuye, kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza, kurinda abahohotewe n’amasoko y’amakuru ashobora kuba mu kaga, kubahiriza uburenganzira bw’abakekwaho ibyaha no gukora inkuru zishyira imbere inyungu rusange.

Mu kiganiro yatanze, impuguke mu mategeko akaba n’inzobere mu mategeko agenga itangazamakuru, Me Jean Paul Ibambe, yavuze ko ubuvugizi (advocacy journalism) buri mu nshingano z’itangazamakuru, ariko bukwiye gukorwa mu buryo bwubahiriza amahame y’ubunyamwuga n’ubutabogama.

Yasobanuye ko umunyamakuru ashobora kugaragaza akarengane, icyuho kiri muri serivisi cyangwa ibibazo bibangamiye abaturage, ariko intego ikaba iyo gutuma ikibazo gikemuka ku nyungu rusange, aho kuba iyo kuburanira umuntu ku giti cye.

Yagaragaje ko iyo itangazamakuru rihindutse urubuga rwo kurengera inyungu z’umuntu umwe cyangwa gufata uruhande mu mpaka ziri mu nkiko, riba ritaye ku nshingano zarwo zo guha abaturage amakuru yuzuye kandi yizewe.

Marie Louise Uwizeyimana, umunyamakuru akaba n’umunyamategeko, na we yagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru mu gukora inkuru z’ubuvugizi, agaragaza ko ubuvugizi bukorwa n’umunyamakuru bugomba guhora bushingiye ku nyungu rusange no gufasha gukemura ibibazo bireba abaturage benshi.

Yasobanuye ko inkuru y’ubuvugizi idakwiye kuba uburyo bwo kuvuganira umuntu ku giti cye, ahubwo igomba kugaragaza ikibazo gifite ingaruka ku muryango mugari, igashingira ku bimenyetso bifatika kandi igaha ijambo impande zose bireba.

Yakomeje avuga ko umunyamakuru akwiye gukoresha inkuru z’ubuvugizi nk’uburyo bwo gukangurira abafata ibyemezo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, aho kuzikoresha mu guca imanza cyangwa gushyigikira uruhande rumwe rw’amakimbirane.

Me Ibambe na we yibukije ko umunyamakuru agomba guhora yirinda ibikorwa bishobora gutuma agaragara nk’umuvugizi w’umuntu ku giti cye cyangwa ugamije guhindura icyerekezo cy’ubutabera.

Yashimangiye ko inkuru z’ubuvugizi zikwiye gushingira ku bimenyetso bifatika, zigaha umwanya impande zose bireba kandi zikubahiriza ihame ry’uko umuntu afatwa nk’utari umunyabyaha kugeza igihe urukiko rubimuhamije.

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko amasomo bahawe azabafasha gukora inkuru zifite uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage no guteza imbere imiyoborere myiza, ariko bakabikora batabangamiye amahame y’umwuga n’ubutabera.

Bavuze ko gusigasira ukuri, uburinganire n’ubutabogama mu nkuru z’ubuvugizi ari byo bituma itangazamakuru rikomeza kuba umuyoboro abaturage banyuzamo ibibazo byabo bafite icyizere ko bizatangazwa mu buryo bw’umwuga kandi bugamije inyungu rusange.

Byitezwe ko amahugurwa nk’aya azagira uruhare mu guteza imbere itangazamakuru rifite uruhare mu kubaka icyizere cy’abaturage, ririnda amakosa ashobora kubangamira iperereza cyangwa imigendekere y’ubutabera, bityo rikarushaho gutanga umusanzu mu kubaka umuryango ugendera ku mategeko n’ubutabera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM