inkuru nshya

Umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye wahaye Perezida Kagame kuyobora kugeza muri 2034

Umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye wahaye Perezida Kagame kuyobora kugeza muri 2034

Kuwa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2015, INteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite watoye Umushinga w’ Itegeko Nshinga rivuguruye uteganya ko Umukuru w’Igihugu wese uzatorwa mu 2017, azahabwa imyaka irindwi ndetse akazaba anemerewe kongera kuyobora izinda manda ebyiri z’imyaka itanu.Nyuma yo gutora umushinga w’iryo tegeko Nshinga,

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa mu kiganiro yahaye abanyamakuru, bamubajije niba Perezida Kagame yemererwa n’iri tegeko Nshinga riri gutegurwa kuyobora kugera muri 2034, yabasubije ko aramutse abishatse nta tegeko ribimubuza.
Ingingo ya 172 y’ Itegeko Nshinga rivuguruye riri gutegurwa, Perezida uzatorwa muri manda itaha (mu 2017) azatorerwa manda y’imyaka irindwi, nyuma yayo hakazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 101, ivuga ko “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.
Umushinga w’ivugururwa ry’ Itegeko Nshinga watowe n’Abadepite, uzasuzumwa kandi n’Abasenateri.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM