Ishyaka Democratic Green party of Rwanda ryagize icyo rivuga ku matora yo kuri uyu wa Kane yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo y’101 irabana n’umubare ntarengwa wa manda umukuru w’igihugu akwiriye kuyobora, ariko ntiyumva ibivugwa mu ngingo y’172.
Green Party rivuga ko ari byiza kuba Inteko Ishinga Amategeko yubahirije ibyo iri shyaka ryari ryasabye ikemera kugabanya imyaka ya manda ikava kuri 7 ikagera kuri 5 kandi ikagumishaho inshuro ntarengwa umukuru w’igihugu ashobora kwiyamamaza.
Perezida wa Green Party yagaragaje ko iyi ari intsinzi ikomeye ku ruhande rumwe kandi yashimiye abagize Inteko ishinga Amategeko. Ariko ngo ku rundi ruhande ryatunguwe n’ingingo nshya y’172, aho ivuga ko isa nk’ivuguruza ingingo y’101 ndetse n’umutima w’Itegeko nshinga, akaba ariyo mpamvu iri shyaka risaba Sena y’u Rwanda kuzasuzuma neza iri Tegeko Nshinga mbere ko ryemezwa muri
