Abakora mu nganda z’ibitabo n’isakazabitabo baherutse guhurira mu nama iteranira i Remera muri Hoteli Sportview. Abayitabiriye, barasaba Leta kubazamura, kuko basanga ariyo iri mu makosa kuba bandika ntibamenyekane.
Abanditsi b’ibitabo n’ababicurza barasaba Leta y’u Rwanda kubafasha kuzamuka, kuko nabo ari bamwe mu batuma igihugu kizamuka, nk’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi iyo iserukiye igihugu bapfunyikira buri mukinnyi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, abanditsi bo mu Rwanda nabo barasabwa guhabwa agaciro, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bitabiriye iyo nama
Umwe muri bo aragira ati «Twandikiye ubusa, kuko tutamenyekanye, ikosa ni iryande? ni ubushake buke bwa Leta bwo guteza imbere umuhanzi w’umunyarwanda.»
Ibyo ntabyumva kimwe n’Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda yUrurimi n’Umuco Bwana Dr James Vuningoma, wemeza ko bagomba gushyiraho akabo ngo bamenyekane.
Dr Vuningoma aragira ati «Leta yacu iracyiyubaka, Leta mbyeyi ntikibaho, gushyiraho Review itangaza ibyo mukora, si ibya Leta n’ibyanyu, ni mwe muzi ibyo mushaka, iyi nama ni cyo igamije ngo muvuge ibyo mukeneye»
Inama yateguwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC (Rwanda Academy of Language and Culture), ibisabwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Madamu Uwacu Julienne, ihuza Abanditsi b’Ibitabo, Ababitangaza n’Ababicuruza. Abahuriye mu nama, barashima noneho ko byibura kuva babaho babonye uburyo bwo guhurira hamwe ngo bacoce ibibazo bahura nabyo mu mwuga wabo ufitiye igihugu akamaro, ariko Leta ntibigiremo uruhare rwo kubahuriza hamwe ngo bakore umuryango ufatika ndetse wakwifashishwa mu gutanga ibitekerezo.
Muri iyo nama, Abanditsi b’abanyarwanda batandukanye nka Basengo Munyaburanga Louis, umaze kwandika ibitabo bitari bike birimo n’iby’ikinamico nka “LES CHARMES DU MONDE ; Augustin Gasake, uzwi cyane mu nyandiko z’abana; Kalisa Rugano, wakinnye ikinamico zitandukanye akanazandika, bikamuhesha ibihembo bitandukanye; Gasimba François-Xavier uzwi mu kuba amaze kwandika ibitabo byinshi, harimo icyitwa Isiha Rusahuzi , cyabaye icya mbere mu Rwanda mu kwamagana ruswa; Buhigiro Jacques ; Gamaliyeri Mbonimana, inararibonye akanaba umwarimu muri za Kaminuza zitandukanye; Rusimbi John wanditse igitabo yise “Ubukwe bw’impyisi” cyasohotse mu rurimi rw’icyongereza; Madamu Frank Tanganyika n’abandi benshi, batanze inyanja y’ibitekerezo biganisha ku kubaka umuryango ukomeye ubahuza, Leta ikaboneraho gutanga inkunga kuko mu bindi bihugu Abanditsi bahabwa agaciro kandi kumenyekana kwabo igihugu bakomokamo kibigiramo uruhare.
Abanditsi b’u Rwanda ni ubukungu ntagereranywa igihugu gifite, igihe kirageze ngo bahabwe agaciro n’umwanya bakwiye muri Sosiyete Nyarwanda.
Ntawe byashimisha amashyirahamwe cyangwa koperative z’abamotari; abakora imirimo y’ubwikorezi butandukanye; abacuruza imboga; n’abandi bakora imirimo itandukanye, Leta iyashyigikira bigaragara, ariko Abanditsi ntibitabweho.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mme Uwacu Julienne asanga bikwiye ko abanditsi bagira Ihuriro ryabo bahurizamo ibitekerezo, bituma agira igitekerezo kubahuriza hamwe ngo bamenyekane, bityo n’ibyo bakora bihabwe agaciro, maze ku bufatanye n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, iyo nama iterana kuwa 15 Kamena 2015, banatora abayobozi babo.
Uwatorewe kuyobora abanditsi b’ibitabo ni Yohani Rusimbi, yungirizwa na Kalisa Rugano, naho Basengo Louis Munyaburanga aba Umunyamabanga mukuru. Abatorewe kuba abajyanama ni Gasake Agusitini na Kayijamahe Venusiti.