UBUTABERA

Yafashwe amaze kwanduza abantu 106 virusi itera sida

em Chhrin arashinjwa kuba yaranduje abantu 106 virusi itera SIDA mu gihe yabavuraga akoresheje inshinge. Uyu mugabo wavuraga atarigiye ubuganga ashobora guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwanduza abantu abigendereye.

Yem Chhrin yafashwe mu ubwo abaturage bo mu mudugudu witwa Roka yavuriragamo bari bagiye kumwica barakajwe n’uko bakekaga ko ariwe wabandurije abantu bagera ku 106.

Umwe mu banshinja Yem Chhrin aragira ati.” Nakubitswe n’inkuba nsanze naranduye,nta wundi ushobora kuba yaranyanduje VIH uretse Yem Chhrin wamvuraga. Uyu mugabo witwa Leurn Lum yongeraho ko ari inyangamugayo, ko atararyamana n’undi mugore mu buzima bwe uretse uwo bashakanye arifuza ko uyu muganga wamuvuraga yahanwa by’intangarugero cyane cyane ko ngo n’umugore we yasanze yaranduye.

Gusa umwe muri abo banduye virusi itera SIDA kimwe n’umugore we bavuga ko batemera ko  Yem Chhrin yaba yaranduje abo bantu ku bushake, kuko ngo ni umuntu witangaga cyane avura abantu bo mu mudugudu we nubwo ngo atize ubuganga.

Umugore witwa Chay Savorn aragira ati, “Haba ku manywa cyangwa nijoro, waba ufite amafaranga cyangwa utayafite, Yem Chhrin yakwitagaho rwose. Uyu mukecuru w’imyaka 60 y’amavuko avuga ko adashobora kuba mu bashinja muganga we nubwo nawe ngo abana na VHI.

Urubuga nkoranyambaga umurangamirwa.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko mu kwiregura kwe imbere y’urukiko, Yem Chhrin nawe ahamya ko atigeze agambirira kwanduza abazaga bamugana. Umugore we Nhoum Chenda, avuga ko umugabo we bamubeshyera  kuko abanduye VIH bashobora kuba baranduye ku bundi buryo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM