POLITIKI

KABAYIZA IDRISSA yageneye igihembo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe

General James Kabarebe wagenewe igihembo na Kabayiza Idrissa
Umwezi.net: Witwa nde.

Kabayiza Idrissa:
Nitwa Kabayiza idrissa bakunda kwita Zaki nkaba nkunda umupira w’amaguru naranawukinnye muri Junior ya Rayon sports nkaba nkunda General James KABAREBE.
Umwezi.net:
Ko uvuga ko wamugeneye igihembo, icyo gihembo kiri mu ruhe urwego, kigamije iki?
K. Id:
Icyatumye ntegurira James KABAREBE igihembo nuko ari mu bantu babohoje igihugu akaba no mu bantu bakunda abaturage, akaba akunda n’umupira w’amaguru cyane cyane agakunda n’abantu bo hasi. Ubwe aba yumva yavugana na buri wese, aba ashaka ko yabana na buri wese, uretse ko abamurinda batabimwemerera, kuko James KABAREBE ari umuntu ugira umutima mwiza, usabana n’abantu bose, niyo mpamvu namuteguriye igihembo cya fanion iriho amafoto ye na porte-clés (udutwaramfunguzo) tubiri two gushyiraho imfunguzo imwe ikoze nk’urukweto indi mu giti, mbishyikiriza Secrétaire muri Minisiteri y’Ingabo, kugeza n’ubu sindabona igisubizo kinyemeza ko Minisitiri byamugezeho.

Umwezi.net:
Nta kindi impano wamugeneye igamije cyangwa nawe ukeneye kumusaba impano nk’umuntu ukomeye mu gihugu?
K. Id:
Urabona burya iyo uteguriye umuntu ikintu kubwanjye nifuza ko nabonana nawe tukaganira.
Umwezi.net:
Ubwo urumva nimubonana uzamubwira iki?

Kabayiza Idrissa afite mu ntoki igihembo yageneye Gen. James Kabarebe
K. Id:
Urabona nanjye ndi umuntu mukuru, ndengeje imyaka mirongo itanu, ntabwo nakubwira icyo naganira nawe n’ibanga ryajye nawe.
Umwezi.net:
Uvuze gutyo nagira amatsiko, ariko uvuze uti duhuye navugana nawe ku bintu ibi n’ibi, kuko iyi nkuru nawe azabanza ayisesengure amenye impamvu ushaka kuganira nawe, bitume yifuza ko mubonana koko.
K. Id:
Njyewe impamvu yanteye gutegurira Minisitiri iriya mpano, ni umuntu ukomeye mu gihugu cyacu, nyuma ya Perezida Kagame, hakurikiraho General James Kabarebe, mu bantu babohoje igihugu cyacu, ikimbabaje nuko ntaramenya niba ibyo namuteguriye byaramugezeho bijya bimpangayikisha kandi birambabaza cyane.
Umwezi.net:
Ugeze muri Minisiteri y’Ingabo icyo gihembo cya Ministre wagishyikirije nde, akaba ataragutumikiye.
K. Id:
Nagishyikirijje Umunyamabanga we aracyakira nyuma, yaho nsubirayo ambwira ko yabimugejejeho.
Umwezi.net:
Uzi amazina ye.

K. Id:
Ntayo nzi ariko namwe mwamfasha kuko n’abantu barabizi kuko nabyinjiranyemo bareba njya kwinjiramo nabyeretse umunyamabanga wa APR mbyereka na Perezida w’abafana ba APR, KABAGAMBE.

Umwezi.net:
Hari aho yagusinyiye ko abyakiriye.

K. Id:
Ntaho yansinyiye ariko yemeye ko mbimuhaye.

Umwezi.net:
Ufite ikihe kimenyetso kibyemeza, ubwo se aramutse ahakanye ati, ntabwo nabibonye wabigenza ute.
K. Id:
Nanjye nicyo ntegereje kumenya ko Nyakubahwa Minisitiri yamumbariza ko yamushyikirije ubutumwa namugejejeho.

Umwezi.net:
Buramutse butaramugezeho wabyifatamo ute.

K. Id:
Ubwo Secretaire yaba ahemutse.

Umwezi.net:
Ntakindi wongeraho.

K. Id:
Icyo nongeraho, nuko nshaka ko Nyakubahwa Minisitiri amenya ko namuteguriye impano, kandi ko nayigejeje muri Minisiteri ye. Murakoze cyane.

2 Comments

2 Comments

  1. admin

    March 25, 2016 at 8:56 pm

    Inkuru yimbitse

  2. Brother

    December 4, 2017 at 3:00 pm

    Uyu munyamakuru ndumva we yari ari mu iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM