Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA afunzwe n’inzego za polisi aho akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abayobozi bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yagiranye n’itangazamakuru yemeje amakuru y’ifungwa rya Dr Mukankomeje avuga ko akurikiranywe na Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi.
ACP Twahirwa yavuze ko Mukankomeje ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
ACP Twahirwa yagize ati “ Nibyo arafunzwe ari gukurikiranwaho ibintu acyekwaho. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta n’ibya ruswa.
We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
ACP Twahirwa yakomeje avuga ko iperereza aribwo rigitangira bityo ko nta byinshi yavuga kubyo uyu muyobozi akurikiranyweho.
Umwezi.net